Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Perezida Nkurunziza yavuze ko ari byiza gufata umwanya wo gushimira Imana ku byiza ikorera u Burundi.
Asobanura impamvu y’amasengesho azamara icyumweru, yavuze ko hatitawe ku myemerere y’Umurundi uwo ari we wese, bakwiye gushima ubwiza bw’Imana mbere yo gutangira manda y’imyaka itanu yatorewe kuyobora.
Ati“Intumbero ni imwe gusa. Mu gutandukana k'ukwemera kwacu, mwaba muri Abaporoso, Abagatorika, Abayisilamu n'abandi, twagombye gufata akanya ko gushima ubwiza bw’Imana mbere y’uko dutangira ibikorwa by’iyi manda y’imyaka 5 Abarundi baduhaye.”

Yakomeje avuga ko aya masengesho azaba arimo ibikorwa birindwi by’ingenzi aribyo gushimira Imana, gusaba imbabazi, gutakambira Imana no kwinginga, gusaba kwezwa, gusengera u Burundi, gusaba ubuntu bw'Imana n'ubwiza bwayo hagati y’umwaka wa 2015 na 2020, gusengeranira n’ibindi.
Yasabye kandi abatazagira ubushobozi bwo kwifatanya nawe i Ngozi kujya basengera aho bari bakifatanya nawe muri iri sengesho.
Perezida Nkurunziza byakunze kuvuga ko akunda gusenga cyane ndetse umugore we nawe akaba akora umurimo w’ivugabutumwa.



[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale

Ibitekerezo 0