Aya masezerano yasinywe nyuma y’ukwezi kumwe abakuru b’ibihugu bya EAC bemereye Sudani y’Epfo kuba umunyamuryango mu nama mu nama yabereye i Arusha muri Tanzania.
Uyu muryango wabyukijwe na Tanzania, Uganda na Kenya mu 2000, waje gukomeza kwaguka nyuma yo kwemerera u Rwanda n’u Burundi nk’abanyamuryango bashya none hakaba hiyongereyeho Sudani y’Epfo nk’igihugu cya gatandatu ndetse kuri ubu hari gusuzumwa ko na Somalia yakwinjizwamo biramutse bigenze neza.
Benshi bakomeza kwibaza niba Sudani y’Epfo hari icyo izaniye EAC mu gihe iki gihugu kikiri mu bibazo by’umutekano muke ndetse kikaba kitarabona n’amahoro ku buryo busesuye.
Hagati aho ariko ubwo yasinyaga amasezerano, Salva Kiir yahumurije abaturage ba EAC ko Sudani y’Epfo itazaba imbogamizi ku mutekano wo mu Karere.
Kiir yemereye Perezida John Magufuli nk’umuyobozi wa EAC, ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose ngo kijyane n’ibisabwa muri EAC anongeraho ko kitazanywe no kubera ikibazo EAC ahubwo ko kije kugira uruhare mu iterambere no kwishyira hamwe kw’ibihugu.
Intambwe imaze guterwa
Kuva EAC yatangizwa mu 1977 hari byinshi byakozwe birimo n’isinywa ry’amasezerano agenga isoko rusange. Ubu ibihugu bigize uwo muryango birakora ibishoboka byose ngo byongerere ingufu ayo masezerano nyuma bikabona no gushyiraho amasezerano agenga ikoreshwa ry’ifaranga rimwe.
Intumbero ihari nk’uko bigaragara mu masezerano aheruka ni ukwihuza muri politiki ndetse n’ibihugu bya EAC bikaba byaba igihugu kimwe.
Mu masezerano ya vuba aheruka gusinywa ibihugu bya EAC byiyemeje kugendera ku mahame atandukanye arimo ubwizerane, ubushake bwa politiki, uburinganire, kubana mu mahoro n’ubwubahane.
Ibihugu kandi byaniyemeje gushyigikira indangagaciro y’imiyoborere myiza, Demokarasi, kubahiriza amategeko, gukemura amakimbirane, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukorera mu mucyo n’uburinganire bw’ibitsina.
Inkuru ya The Citizen ivuga ko iyo witegereje usanga Sudani y’Epfo nk’igihugu cyazahajwe n’intambara kuva cyabona ubwigenge, kitaragera kuri izo ndangagaciro.Abasesengura politiki bibaza niba icyo gihugu kizabasha kuzikurikiza kikabasha kugarukana amahoro.
Bashiru Ali, umwalimu muri Kaminuza ya Dar es Salaam wigisha ubumenyi muri politiki avuga ko Sudani y’Epfo idakwiye kwiringira ko izagarurirwa amahoro na EAC kuko uwo muryango nta na hamwe werekanye ko ufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo birangwa mu gihugu kinyamuryango.
Ali yemeza ko ntaho EAC yigeze ifasha mu gukemura ibibazo birangwa mu gihugu kinyamuryango byaba ibya politiki cyangwa iby’ubukungu.
Agira ati “Dufite urugero rwiza rw’u Burundi, iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye bya politiki. Inzirakarengane zirapfa ariko se ni iki EAC yakoze mu gufasha muri ibyo bibazo? Mu 2007, Kenya nayo yahuye n’ibibazo aho abantu benshi bishwe nyuma y’imvururu zakurikiye amatora, abandi barahunga ariko nta butabazi bwa EAC twigeze tubona.”
Ali avuga ko mu matora aheruka muri Uganda hagaragaye ibikorwa byo kubangamira ikiremwamuntu ariko EAC ntiyigeze isohora itangazo na rimwe ribyamagana.
Ku bw’ibyo asanga nta bufasha na buke Sudani y’Epfo itegereje kuri EAC kuko ntaho bigaragara ko uwo muryango ufite ububasha bwo gufasha ibihugu mu gusohoka mu bibazo birimo.
Ubushake bwa Politiki
Ali avuga ko nubwo ibihugu bya EAC byasinye amasezerano bikanemeranya kuri amwe mu mahame ariko kugeza ubu nta bushake bwa politiki bugaragara bwo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Gemma Akilimali, Impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu ikorera mu muryango TGMP Network, nawe asanga ntacyo Sudani y’Epfo ikwiye gutegereza kuri EAC mu gukemura ibibazo byayo.
Agira ati “Sudani y’Epfo ntikwiye gutegereza ubufasha buturutse mu bihugu bigize EAC, ahubwo ikwiye gukora cyane kugira ngo igere ku ndoto zayo.”
Akilimali avuga ko EAC ikwiye kuba maso kugira ngo ibibazo bya Sudani y’Epfo bitazagira ingaruka ku muryango, ati “Ntekereza ko hari hagikenewe ikindi gihe kugira ngo Sudani y’Epfo yemererwe. Ibihugu bya EAC byagombaga kubanza gufasha Sudani kubona amahoro mbere yo kwemerera icyo gihugu kwinjira mu muryango.”
Ku rundi ruhande ariko Perezida Magufuli yizeje Salva Kiir ko EAC izaha ubufasha bwa ngombwa Sudani y’Epfo mu rwego rwo kuyifasha ko itacikanwa n’amahirwe agaragara mu karere.
Prof. Mohamed Bakari wo muri Kaminuza ya Dar es Salaam ashyigikiye ko EAC yongera umubare w’ibihugu biyigize gusa nawe kimwe na bagenzi be asanga Sudani y’Epfo itazagera ku mahoro n’ituze bitewe na EAC.
Ati “Niba hagamijwe gufasha Sudani y’Epfo kugera ku mahoro, kuki bataretse na Somalia ngo ibe umunyamuryango?”
Gusa uwitwa Richard Mbunda nawe wigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam asa n’utandukanye na bagenzi be kuko asanga Sudani y’Epfo hari byinshi izungukira muri EAC.
Mbunda avuga ko amahirwe ari mu bukungu ariyo yakuruye Sudani y’Epfo ku bw’ibyo akaba yizera ko icyo gihugu kizumva gitekanye kubwo kuba muri EAC.
Ati “Hari byinshi Sudani y’Epfo izungukira muri EAC. Hejuru y’umutekano, iki gihugu kizabasha no kubona isoko ryagutse ry’ibicuruzwa byacyo” ndetse akanongeraho ko iki gihugu kizabasha kubona inzira kinyuzamo Peteroli yacyo mu gihe cyari gisanzwe kiringira inzira yo muri Sudani y’Amajyaruguru.


Ibitekerezo 0