{Umwe mu bayobozi b’Abanyakenya bakigendera ku muco yashyikirije Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ikanzu y’umukara na zahabu yahoranye Muammar Gaddafi.
}
Amakuru dukesha africareview.com avuga ko kuri uyu wa Gatandatu, Kamlesh Mandoo Pattni ukuriye Inzu y’abakurambere muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika, yatangaje ko uyu mukambwe ari we ugomba gusimbura Nyakwigendera Col. Gaddafi.
Gaddafi wakunze kujya yiyita Umwami w’abami muri Afurika yajyaga atumira mu nama abakuru b’imiryango gakondo y’Abanyafurika i Tripoli mu gihe yari akeneye ubufasha bwabo kugira ngo azabe umuyobozi w’icyo yitaga Leta Zunze Ubumwe z’Afurika.
Pattni yagize ati: “Iyi kanzu nayihawe na Gaddafi mbere gato y’uko apfa, nyuma y’urupfu rwe, Mugabe niwe muyobozi w’Umunyafurika wenyine ukwiye kumusimbura. Mugabe niwe mukuru w’Abanyafurika utaha, ndamuha iyi kanzu”.
Col. Gaddafi wishwe mu Kwakira umwaka ushize, yagizwe Umwami w’abami mu 2008 n’abakuru b’imiryango y’Abanyafurika i Benghazi nawe abazimanira kubaha impano zitangira ingano.
Pattni yakomeje agira ati: “Turashaka umusirikare w’Umunyafurika kutuvugira, turashaka ifaranga rimwe nyafurika, turashaka uruhushya rw’inzira rumwe”.
Ku wa Gatatu w'iki cyumweru, abakuru b’imiryango muri Zimbabwe bakaba bari batangaje ko bashaka ko Mugabe abayobora kugeza apfuye kuko ari umuyobozi uhamye.




Ibitekerezo 0