Iyi mvura yaguye tariki ya 24 Mutarama, yangije ibikorwa remezo birimo urugomero rwa ‘Chikwawa’ rusanzwe rutunganga umuriro ungana na megawatt 440.
Uru rugomero rutanga 30% by’umuriro w’amashanyarazi yifashishwa hirya no mu gihugu.
Umuyobozi mukuru wa sositeye itunganya ingufu z’amashanyarazi cya “Egenco” yatangaje ko hagiye gushira amezi atandatu igihugu gifite umuriro ubura bya hato na hato kubera ubuke bwawo.
Willy Liabunya ukuriye iki kigo yagize ati”Turi guhura n’ingaruka zatewe n’imvura nyinshi yari irimo umuyaga. Twatakaje urugomero kubera ko bumwe mu buryo twari twarashyizeho bwo gufata amazi binyuze mu mashini akabyazwa amashanyarazi bwamaze gusenyuka”.
Yongeyeho kandi ko “hari kugeragezwa uburyo bwihuse bwo gukemura iki kibazo, bushobora kugeza ku gihe cy’amezi atandatu.”
Kugeza kuri ubu iki gihugu kiri mu icuraburindi cyatewe n’ibura ry’amashanyarazi kubera ko imashini zari zarashyizwe hafi y’umugezi wa Shire kugira ngo zijye zifata amazi ziyabyazemo ingufu zitanga amashanyarazi zamaze kwangirika biturutse ku mvura nyinshi yaririmo n’umuyaga yaguye muri iki gihugu.


Ibitekerezo 0