Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 17 Ukwakira 2026, Sall yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma y’amatora y’agateganyo yabaye ku wa 16 Ukwakira, ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uyoboye CEDEAO.
Yagize ati “Nafashe iki cyemezo numva neza inshingano mfite, nizeye ko bizafasha Akanama k’Umutekano kugera ku bwumvikane ku mukandida uzakomeza.”
Sall yasobanuye ko kuva amatora yatangira, ibyavuye mu byiciro bitandukanye byagaragazaga ko amahirwe menshi ari ku mukandida ukomoka muri Amerika y’Epfo no mu Birwa bya Caraïbes, bikaba binagaragaza ko hashobora gutorwa umugore.
Yavuze ko kandidatire ye yari ishingiye ku cyifuzo cyo gukoresha ubunararibonye bw’imyaka hafi 40 amaze mu buyobozi bwa Leta, kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya Loni.
Yashimiye Perezida Ndayishimiye wamutanze nk’umukandida, Perezida Faye wamushyigikiye, ndetse n’ibihugu byo mu Kanama k’Umutekano byamushyigikiye mu matora.
Sall yashimangiye ko nubwo yikuye mu irushanwa, akomeje kwemera ko Loni ikeneye amavugurura akomeye mu mikorere yayo, cyane cyane mu gihe isi ihanganye n’intambara, amakimbirane ya politiki n’ibibazo by’ubukungu.



Ibitekerezo 0