{Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 washyize intwaro hasi mu Ugushyingo 2013, bongeye kwibutsa Leta ya Congo kwihutisha inzira yo kubasubiza mu buzima busanzwe ikabacyura mu gihugu nk’uko byari byemejwe mu masezerano y’i Nairobi bitaba ibyo bagafata indi myanzuro}.

Itangazo ry’uyu mutwe rigenewe abanyamakuru, ryashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa ku wa 6 Ukuboza 2014, ryongera gushinja Leta ya Congo gutinza umugambi wo guha imbabazi no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bawo.

Itangazo rigira riti “Mu by'ukuri, umutwe wa 23 wubaha icyemezo cyo gusubiza mu buzima busanzwe byihuse no gucyura abahoze ari abarwanyi ba M23 muri RDC, kandi twari twishimiye uwo mwanzuro.”

Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba M23, bitegekwa n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Nairobi ku ya 12 Ukuboza 2013. Aya masezerano yagombaga gutanga imbabazi no gucyura abahoze ari abarwanyi bose ba M23 bahungiye muri Uganda, u Rwanda no mu Burundi.

Uyu mutwe wa M23 ushinja Leta ya Congo kutubaha ibikubiye muri aya masezerano, abura iminsi ine ngo yuzuze umwaka ashyizweho umukono. M23 ivuga ko leta ya Congo iramutse ikomeje kugenda gake mu kubaha ibyasinyiwe i Nairobi, nayo yafata indi myanzuro.

Uganda icumbikiye abarwanyi ba M23 1600, mu Rwanda naho habarurwa abagera kuri 600.

Leta ya Uganda iherutse kuvuga ko nibigera ku itariki ya 12 Ukuboza 2014 iki gihugu kitaracyura M23 icumbikiye, izatangira kubafata nk’ impunzi za Politiki.

Leta ya Congo- Kinshasa yari yavuze ko iki cyemezo cyasubiza irudubi inzira batangiye yo gusubiza mu buzima busanzwe aba bahoze barwanira M23 no kubacyura mu gihugu.

Tariki ya 6 Ukuboza, i Kampala hongeye guteranira inama y’Akanama Mpuzamahanga mu karere k’Ibiyaga bigari (CIRGL) ngo yibutse RDC kwihutisha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze barwanira uyu mutwe wa M23.

[email protected]