{Abubaker Shariff Ahmed bitaga "Makaburi", uregwa kuba ari we winjiza abasore b’Abanyasomalia mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, yishwe kuwa Kabiri dore ko yari amazi iminsi avuga ko leta ya Kenya izamwivugana.}
Yashakishwaga na leta ya Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Loni nk’umwe mu binjiza abakiri bato b’Abayisilamu bakomoka muri Kenya bakabashora mu mirwano muri Somalia.
Makaburi (irimbi mu giswahili) ni umwe mu bagendera ku mahame akomeye ya kiislamu, akaba yishwe n’amasasu hafi y’umujyi wa Mombasa utuwe cyane n’abayoboke ba Islamu.
Kuva mu 2012 Loni yafatiye ibyemezo bikaze Cheikh Abubaker Shariff Ahmed ufite imyaka 50, kubera ubufatanye bwe na Al Shabaab yo muri Somalia.
Loni ivuga ko yatangaga ibikoresho ku dutsiko two muri Kenya ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba akaba umwe mu bacungaga umutungo w’umutwe wa Al Shabaab.


Ibitekerezo 0