Ottichilo yasabye ko kuwa Gatandatu leta ishobora gushyiraho uburyo bukangurira abaturage kujya bakora ibikorwa by’isuku ahantu hahurira abantu benshi, hegereye aho batuye.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ubusabe bw’uyu mudepite buzagibwaho impaka n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu minsi iri imbere.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba kigira umunsi ukorwaho ibikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse n’igihugu. Iki gikorwa kizwi nk’Umuganda, kandi gishyigikiwe na Leta.

Buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bari hagati y’imyaka 18 na 65 bagira uruhare muri icyo gikorwa cy’ubukoranabushake n’ubwitange, bagateza imbere igihugu binyuze mu mirimo rusange.

Umudepite Wilberforce Ottichilo
Umudepite Wilberforce Ottichilo