Uyu mugore uherutse kwitaba Imana, bivugwa ko yajyaga ayigemura buri gitondo ku bantu bakora izi ‘liqueur’ nabo bakamuha izo kunywa ku buntu, ikindi gihe bakamuha amafaranga bitewe n'ingano y'izo yazanye.

Umwe mu baturage baganiriye na The Nation yavuze ko iyi miti uyu mugore yajyaga ayigemura ku bacuruzi benshi bakora liqueur, ndetse rimwe na rimwe akabaha iyarangije igihe abifashijwemo n’abaganga bakoranaga rwihishwa.

Yagize ati “Yari amaze imyaka myinshi abana n’iyi ndwara, gusa hari igihe cyageze areka kunywa imiti ariko agakomeza kujya kuyifata kwa muganga ariko akayitanga ku bakora inzoga ubundi bakamuha liqueur zo kunywa.”

Iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano zo mu mujyi wa Isiolo ryagaragaje ko uyu mugore yajyaga anakusanya imiti y’abandi barwayi ba SIDA bahagaritse kuyinywa ubundi akayigemura ku bakora inzoga kuko ituma zishya vuba.

Iperereza kandi ryagaragaje abandi bakora inzoga z’inkorano bakoresheje imiti igabanya ububare, iy’umuvuduko w’amaraso ndetse n’ikinyabutabire cyitwa formalin gikoreshwa mu nganda mu kwica udukoko.

Izi nzoga zikorwa muri ubu buryo ngo ziboneka ku bwinshi muri iki gihugu ndetse zigahenduka ariko zikagira ingaruka ku buzima bw’abazinyweye kuko hari abo zitera ubumuga bwo kutabona, kubura ubushake bwo kuryan ndetse no kwibagirwa cyane.

Imwe mu miti igabanya ubukana bwa SIDA yatahuwe ikoreshwa mu gukora inzoga kugira ngo zishye vuba (Ifoto/ The Nation)
Imwe mu miti igabanya ubukana bwa SIDA yatahuwe ikoreshwa mu gukora inzoga kugira ngo zishye vuba (Ifoto/ The Nation)