{Babaye nk’abakoza agati mu ntozi, i Harare muri Zimbabwe, bashyiraho itegeko ry’uko nta muhungu n’umukobwa bakwiye kubonwa bahoberana byimbitse cyangwa bari mu bundi buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina nko gusomana.}

Mu itangira ry’umwaka w’amasomo, buri munyeshuri yasabwe gusinya ku rupapuro rw’imyitwarire, harimo amakosa 11 yahita yirukanisha uyafatiwemo harimo ko n'uwo bazagwa gitumo asomana mu ruhame bizafatwa nko gusambana.

Iri tegeko ryashyizwe mu yandi arimo kutazana uwo mudahuje igitsina kwigira mu cyumba, kutajya kwigira mu mwijima ahantu ha mwenyine n’andi.

Yivovotera iki cyemezo, umunyeshuri witwa Tsitsi Mazikana yavuze ko gusomana nta kidasanzwe kirimo, ahubwo iyo baba bashaka kurwanya ibibi batari gukwirakwiza gushyira udukingirizo mu byumba bararamo n'amavuriro yaho.

Uyu mukobwa avuga ko atumva ukuntu yabaho adasomana.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu biratangaza ko benshi mu banyeshuri muri Zimbabwe bahise berekana ko batishimiye na busa iki cyemezo, ndetse banga no gusinya kuri uru rupapuro rw’imyitwarire.

Ntacyo ubuyobozi bwatangaje ku cyatumye iki cyemezo gifatwa, ariko bigaragara ko kiri mu rwego rw’ibyemezo byo gukaza ingamba ku kunoza imyitwarire y’abanyeshuri hacibwa ingeso zose ziganisha ku busambanyi.

Gusa bivugwa ko abanyeshuri bari basanzwe bavuga ko abayobozi babo ari ba “ntibindeba”.

Mu myaka ishize ariko baherukaga gufata icyemezo cyo kubuza kunywera inzoga muri iyi Kaminuza, kimwe mu byatumye itakaza umubare munini w’abahigaga.

Iyi Kaminuza iza ku mwanya wa 17 ku rwego rwa Afurika, ifatwa nk’icyitegererezo muri Zimbabwe.

Amabwiriza ya Kaminuza ya Zimbabwe arimo iribuza gusomana mu ruhame
Amabwiriza ya Kaminuza ya Zimbabwe arimo iribuza gusomana mu ruhame
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Zimbambwe
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Zimbambwe