{Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga, Perezida Joseph Kabange Kabila wa Congo Kinshasa mu kiganiro yagiranye na n'abanyamakuru babarirwa ku icumi cyanyuze kuri televiziyo yo muri icyo gihugu yagize icyo avuga ku nshuro ya mbere ku kibazo cy’inyeshyamba za M23 zihanganiye n’ingabo za Leta FARDC mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse anavuga ko ibirebana no kuba ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri Congo Kinshasa ari « ibanga rizwi na bose ».}
Kuva umutwe wa M23 washingwa mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, ndetse na nyuma yaho u Rwanda rukaza gushinjwa kuba ruwutera inkunga, Perezida Kabila ntiyari yarigeze na rimwe agira icyo abivugaho mu ruhame.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kabila yatangaje kandi ko aherutse kubaza abayobozi ba Uganda ku nkunga baba batera inyeshyamba za M23, ngo bamusubiza ko « Uganda ntaho ihuriye n’uwo mutwe ».
Kuri ubu ibirindiro bikuru by’inyeshyamba za M23 biherereye mu gace ka Bunagana gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, aho izi nyeshyamba zisigaye zishyuza imisoro ku bicuruzwa byinjizwa binyujijwe kuri uwo mupaka.
Hagati aho ariko muri iki cyumweru tuvuyemo hari amakuru yatanzwe n’abayobozi ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko kuri ubu mu gace M23 yigaruriye hari abasirikare ba Uganda baje gutera uwo mutwe ingabo mu bitugu. Byatangajwe ko hafi y’itariki ya 25 Nyakanga ingabo za Uganda zinjiye muri Congo ziciye I Bunagana, zitwawe n’imodoka zo mu bwoko bwa FUSO esheshatu.
Omar Kavota ukuriye sosiyete sivile muri kamwe mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru aganira n’itangazamakuru yagize ati “Imodoka eshatu zagejeje abasirikare ba UPDF (igisirikare cya Uganda) ahitwa Nyarukwarangara, mu gihe izindi modoka eshatu zerekeje I Kabira.”
« Kubirebana no kuba u Rwanda, rwaba ruri muri Congo, iri ni ibanga rizwi na bose » uko ni ko Perezida Kabila yabitangaje mu kiganiro kidasanzwe yagiranye n’itangazamakuru kuri iki kibazo. Yavuze ko umuti w’ikibazo cya Congo uri mu buryo butatu ; ubwa gisirikare, politiki, n’inzira ya diplomatie/diplomacy). Aha yavuze ko hashobora gukoreshwa inzira imwe muri izi eshatu, cyangwa zose icyarimwe.
Nk’uko yakomeje abitangaza, Perezida Kabila yavuze ko asanga ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo udafite aho ubogamiye ryemejwe mu nama iheruka y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabaye tariki 15 Nyakanga, uzakorera hagati y’impande zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo, ari ngombwa cyane.
Iki kiganiro cya Kabila kuri televiziyo muri Congo cyabaye gitunguranye kuko bitari byatangajwe ko cyari bube ; gusa mu gitondo cy’umunsi cyabereyeho ingabo za Leta ya Congo zari zakubitiwe inshuro bikomeye n’inyeshyamba za M23 hafi y’umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano yabereye hafi y’ahitwa Kibumba mu bilometero 20 uvuye i Goma mu mujyi rwagati.
Mu kugerageza gutera intwabwe zigana imbere, muri iki cyumweru gishize inyeshyamba za M23 zari zabashije kugenda zisatira umujyi wa Goma, gusa zikomwa mu nkokora n’igitero zagabweho n’indege za kajugujugu z’intambara ndetse n’ibifaru. Kuwa Kabiri indege za kajugujugu za Loni zamishe ibisasu kuri M23 zivuga ko byari mu rwego rwo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili.
Igisirikare cya Congo cyari cyabashije kwigarurira tumwe mu duce twahoze mu maboko ya M23, gusa mu minsi ya nyuma y’icyumweru tuvuyemo, nyuma y’aho ibifaru na kajugujugu bishiriwe n’amasasu, nk’uko byatangarijwe ibiro ntaramakuru AFP n’umwe mu bakorana bya hafi na MONUSCO.
{Foto: Jeune Afrique}




Ibitekerezo 0