{Ihuriro ry’abaganga batagira umupaka ryatangaje ko abagore bo mu nkambi iri hafi y’umujyi wa Goma bakomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bikaba bigenda bifata intera yo hejuru ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirinda inkambi zigatungwa agatoki.}

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje iryo huriro ryatanga ingero z’abagore basaga 95 bari guhabwa ubufasha bwihuse nyuma yo guhohoterwa. Abo bose kandi ngo bahohotewe hagati y’itariki 3 Ukuboza 2012 kugeza ku wa 5 Mutarama 2013.

Umubare munini w’abagore bafashwe ku ngufu bafatiwe ku musozi wa Rusayo, aho bajya gutashya inkwi.

Nk’uko ihuriro rikomeza ribitangaza, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziregwa kuba arizo zifata abo bagore ku ngufu, kuko ari zo zirinda inkambi.

Bivugwa ko nibura abagore basaga 5 000 bafashwe ku ngufu mu 2012.