Aya makuru yemejwe na Polisi mu gihugu cy’u Burundi, ikavuga ko abapfuye ari abo mu Majyaruguru y’igihugu, mu bice bya Mutakura na Cibitoke.

RFI ivuga ko ibi bice bituwe cyane n’abaturage bagaragaje ko batishimiye manda ya gatatu kuri Perezida Pierre Nkurunziza.

Nyirabayazana w’izi mvururu, ngo ni umutwe wihariye woherejwe kugenzura no gucunga umutekano muri ibi bice bifatwa nk’iby’abigometse ku butegetsi bwa Nkurunziza.

Mu cyumweru gishize byari byatangajwe ko uyu mutwe wihariye washyiriweho kugenzura no guhagarika ahavuka ibikorwa by’iterabwoba bikomeye mu gihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko, AFP ivuga ko byagaragaye ko ibikorwa by’uyu mutwe byibasiye abatavuga rumwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza by’umwihariko.

Umwe mu batuye Cibitoke yagize ati “Ni abasirikare bakuru b’abofisiye baba bambaye imyambaro y’akazi inyuranye, bakaza bahutaza abaturage kuko n’abapfuye bose bapfuye barashwe.”

Umwe mu bapolisi bakuru, yatangaje ko uwo mutwe wihariye ugizwe n’abapolisi batoranyijwe bagakoreshwa aho bikenewe, bose hamwe bakaba bagera kuri 300.

Undi mwihariko w’uyu mutwe udasanzwe “unité special”, ni uko ngo uyobowe na Lt.col. Désiré Uwamahoro, wigeze kumara imyaka 5 mu buroko azira ibyaha by’iyicarubozo, akaba yari yarakatiwe n’Urukiko rwa Muramevya mu mwaka wa 2010.