{Mu Mujyi muto witiriwe James muri Accra mu gihugu cya Ghana hasanzwe hazwiho guturwa n'abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina. Muri iki gihe hari amahane hagati y’abagore bakora imibonano hagati yabo n’abagabo bavuga ko babatwara inshuti zabo z’abakobwa.}

Amakuru dukesha Africa Review avuga ko kuri uyu wa Mbere, haje kuvuka amahane adasanzwe nkuko bitangazwa na Monica Bart utuye muri ako gace. Yavuze ko byose byatangiye hahwihwiswa ko hari umugore wari wakoresheje umunsi mukuru wa mbere yo gushyingiranwa na mugenzi we, nyuma agatsiko k’abantu kakabatera, abari aho buri umwe agakizwa n’amaguru.

Polisi y’aho nayo yemeza ko ibyo bibazo bitangiye kuvuka hagati y’ibi bice byombi. Yavuze ko agatsiko k’insoresore kageze ku biro byayo gashaka ko Polisi yafunga aba bagore, ariko ntibyashoboka kuko nta kinyuranije n’amategeko baregwaga.

Umwe muri aba bagore uzwi ku izina rya Janet Jah yatangarije Africa Review ko ababateye ari abatabasha kugendana n’impinduka. Yakomeje avuga ko aryamana n’abagabo kimwe n’abagore ariko akaba yarakomeje kugira inshuti y’umugabo kuko ashaka kuzagira urubyaro.