Byabaye ku wa 6 Ukwakira, nk’uko amakuru yatanzwe n’abo muri ako gace, yatangajwe na AFP, abigaragaza. Byabyereye mu Mudugudu wa Bindin uri muri Leta ya Zamfara.
Abo bantu bavuze ko ku munsi wari wabanje, abagizi ba nabi benshi bari kuri za moto bateye ahacukurirwa amabuye y’agaciro, mu nkengero z’Umudugudu wa Bindin, muri Leta ya Zamfara.
Bishe abacukuzi batanu mbere yo kwinjira muri uwo mudugudu, aho bishe abasirikare 12 binyuze mu kurasana, bashimuta abandi babiri.
Umuturage wo muri ako gace, Mukhtar Bello, yavuze ko igitero cyabaye ku wa Kabiri, ubwo abagizi ba nabi benshi bari bitwaje intwaro zikomeye, bagendera kuri moto, bateraga aho abasirikare bari bari, bakabarasaho.
Yavuze ko icyo gitero cyari icyo kwihorera ku rupfu rw’umugizi wa nabi wari wagerageje kugaba igitero ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro ku wa Mbere, ariko bakamutsinda bakanamwambura imbunda ya AK-47.
Uwo muturage yavuze ko igitero cyari kiyobowe na Gwaska Dankarami, umuyobozi w’abagizi ba nabi uzwi cyane muri ako gace.
Yavuze ko abasirikare barwanye n’abo bagizi ba nabi mu mirwano ikomeye yamaze amasaha menshi, ariko abasirikare baratsindwa kubera ko ababagabyeho igitero bari benshi kubarusha.



Ibitekerezo 0