{ RDC - Abakobwa bakiri bato batuye mu Mujyi wa Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) baryamana n’abagabo bakuze mu rwego rwo kwishakira imibereho. }

Ikinyamakuru ‘Syfia Grands Lacs’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko bamwe mu bakobwa batarageza imyaka 18 y’amavuko batuye i Goma ho muri Kongo baryamana n’abagabo bakuze bita ibikapu binini birimo amafaranga 'grosses mallettes d’argent' mu rwego rwo gushaka amafaranga y’ishuri.

Aba bakobwa bakora ibi bavuga ko n’ubwo baryamana n’aba bagabo bangana n’ababyeyi babo baba batabakunda ahubwo ko baba babakurikiranyeho amafaranga no kwishakira amaramuko.

Uwitwa Ruth ufite imyaka 17 akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbiye avuga ko aryamana n’umusaza ukabakaba imyaka 60, umukemurira ibibazo bye byose. Gusa avuga ko nta rukundo na ruke amugirira ngo kuko amuruta cyane.
Agira ati: "Ntabwo mukunda na gato, gusa mba ndi kumwe nawe kugira ngo ndebe narangiza amashuri."

Uwitwa Micheline we avuga ko impamvu bishora muri ubu busambanyi ari uko akenshi ababyeyi baba aba ari abakene ku buryo badashobora kubakemurira ibibazo, abenshi muri bo nta n’akazi baba bafite.
Agira ati: "Tubona ababyeyi bacu ari abakene kandi dushaka kwiga tugahitamo kwiruka inyuma y’aba basaza."

Aba bakobwa bakora ibikorwa nk’ibi bamaze kwiyongera mu Mujyi wa Goma ngo kandi abenshi babikora nta isoni na nke bafite. Gusa ariko ngo iyo bamaze kubatera inda usanga baba basuzuguritse kuko aba bagabo bahita babata.

Usibye kubatera inda no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina aba bana ba bakobwa ngo bahura n’ibindi bibazo bitandukanye birimo gukimbirana bikomeye n’abagore baba bagabo bababaza impamvu bavatwariye abagabo rimwe na rimwe bakabibabaza barangije kubakubita.

Ubuyobozi bwa Goma butangaza ko bumaze kwakira ibibazo byinshi bishingiye kuri iki kibazo aho usanga abakobwa batarageza ku myaka 18 batewe n’inda n’abagabo bakuze abandi bagapfuye bazira kugerageza gukuramo inda bikabananira.

Sebagenzi Therese, Umuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe uburinganire n’umuryango avuga ko bagiye gutangiza ubukangurambaga n’ibiganiro bizaca ku maradiyo kugira ngo bahangane n’iki kibazo gusa avuga ko ikibazo cy’ubukene kizakomeza kubakoma mu nkokora.

Agira ati: "Icyadufasha kurusha ibindi n’uko imibereho y’abatuye iyi ntara yahinduka."

Sebagenzi yongeraho bamwe mu babyeyi ba bakene batiza umurindi abana babo kubera amafaranga n’impano za hato na hato bazana mu rugo bazihawe n’abagabo.

Ikindi ubuyozi buvuga ko aba babyeyi banabangamira ubutabera bahishira abagabo babangiriza abana.

Abenshi mu bagabo bakora aba ari abayobozi bakuru mu buyobozi bw’Intara n’abakire b'abacuruzi.