Uyu mushinga w’itegeko wemejwe kuri uyu wa Kabiri mu nteko rusange ya EALA iri kubera i Kampala muri Uganda.
Uyu mushinga watangijwe na Dr James Ndahiro uhagarariye u Rwanda muri EALA.Ugamije guhuza inganda z’ubugeni muri uyu muryango ndetse hakazashyirwaho inama ishinzwe gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba kubona urubuga bashobora guhangiramo udushya.
Susan Nakawuki uhagarariye Uganda muri EALA, yagaragaje uburyo abahanzi bagiye bifashishwa mu buzima bwa buri munsi mu gutuma gahunda za leta zitandukanye zishyirwa mu bikorwa, bityo ahita ashimangira ko atoye uyu mushinga w’itegeko.
Yagize ati “Muzika n’ubugeni byakunze kwifashishwa mu bukangurambaga. Urugero dufite abahanzi benshi bakora indirimbo zigamije kwigisha barimo nka Bobi Wine wahanze indirimbo ishishikariza abantu kwitabira isuku…”
Yakomeje avuga ko no mu bijyanye na gahunda zihuriweho z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagakwiye gutanga umusanzu wabo mu kuzikoraho ibihangano bitewe n’uko bo ijwi ryabo rishobora kugera aho aba minisitiri batabasha kugera.
Ndahiro we yavuze ko kubyaza umusaruro umutungo mu by’ubwenge bishobora gutanga ubukire ndetse bikanafasha guhanga imirimo gusa bigomba gushyigikirwa n’amategeko ahari atuma ababikora barengerwa ndetse bagahugurwa ku buryo babyitwaramo neza.
Inama iteganywa n’umushinga w’itegeko watowe n’abadepite ba EALA, izafasha mu gutegura amahugurwa yongerera abahanzi ubumenyi ndetse azabafasha mu guhanga udushya ariko kandi izanafasha mu gushyiraho imirongo ngenderwaho muri uku guhanga udushya.
Hafsa Mossi uhagarariye u Burundi yemeje ko uyu mushinga w’itegeko ari ingenzi mu karere gafite umuco ukungahaye muri byinshi bityo ngo bikazafasha mu gutuma habaho kuwubyaza ubukire.
Umwe mu bahanzi nyarwanda, Masamba, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ari intambwe nziza itewe muri uyu muryango.
Yagize ati “Kubw’uwo mushinga w’itegeko, tuzashobora gukorana n’abahanzi bo mu tundi turere kandi n’ibihangano byacu bizaba birinzwe bikomeye. Usanga kuri ubu abahanzi benshi ari abakene ibintu navuga ko bidakwiye.”
Uyu mushinga w’itegeko utowe nyuma gato y’uko u Rwanda rwatangiye kubarura inganda z’umutungo mu by’ubwenge nyuma y’uko byabanje muri Kenya, Tanzania ndetse no muri Uganda.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale

Ibitekerezo 0