{Umusaza w’imyaka 55 witwa Rusezera Charles, ubu ubarizwa mu karere ka Nyabihu mu Bigogwe, aho azubakirwa nyuma yo kwakirwa mu Rwanda, yirukanwe muri Tanzaniya muri Nzeri 2013, atangaza ko ubuzima bumugoye cyane nyuma yo kutandukanwa n’umuryango we urimo umugore, abana 8 n’abuzukuru be.}
Aganira n’Umunyamakuru w’urubuga rwandika ku mibereho myiza y’Abanyarwanda kuri ubu ari kubabazwa cyane atari kumwe n’umuryangowe, kandi ari kuba mu gihugu cyiza.
Akomeza avuga ko ubu yivomera, akitahiriza inkwi, ndetse akanibana mu gihe yari amenyereye kubaho mu muryango mugari, none kuri ubu ari wenyine.

Kuri we bikaba bimugora kubikora nyamara yari afite umuryango wabimufashamo, bakaba batari kumwe kuko bo basigaye mu gihe bamwirukanaga mu gihugu cya Tanzaniya bamukuye mu mirimo bamusanzemo.
Uko byamugendekeye kugira ngo abe ari mu Rwanda wenyine
Rusezera Charles yavutse mu 1959, avukira muri Tanzaniya. Niho yakuriye, arahiga anahashakira umugore. Umufasha we avuka ku Munyatanzaniya n’Umunyarwandakazi.
Kuri ubu umugore we n’abana basigayeyo kandi nta kibazo bafite, mu gihe Rusezerera we afite irungu hakiyongeraho kuba yikorera imirimo yakorerwaga n’abo mu muryango we yasize.
Uyu musaza yifuza ko mu gihe azaba yamaze kubakirwa inzu mu karere ka Nyabihu, yazaba ari kumwe n’umuryango we akongera kubaho yishimana n’umuryango we mu buzima bwa buri munsi nubwo atangaza ko bizagorana cyane.

Ibitekerezo 0