{Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Gatare habereye amarorerwa aho Umugabo yatemye Umugore we, ijambo rya mbere twumvanye umwe mu babibonye ni uko yamutemye nk’utema umutumba w’insina.}
Karemera Frederic washakanye na Munganyiki Charlotte babyarana abana batatu kuri uyu wa 14 Werurwe nibwo yashatse kumwivugana akoresheje umuhoro n’ubwo bitamukundiye ko ashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha. Nyuma y’umwaka w’1994 nibwo bashakanye na Munganyiki bafitanye abana babiri kuko Umugore we wa mbere yitabye Imana muri Jenoside.
Umugore wa mbere wa Karemera bari barabyaranye abana babiri ariko babaga i Kanombe kwa Nyirasenge, uyu Karemera nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’abaturanyi be bavuze ko uyu mugabo ari umurokore usengera mu idini rya Yeruzalemu nshya dore ko ngo n’uyu munsi yazindutse ajya gusenga.
Kugerageza kwivugana umugore we ni igikorwa cyatunguye buri wese uturanye nawe bitewe n’ukuntu ngo no mu muhanda yabaga yibombaritse aririmba indirimbo z’Imana.
Bivugwa ko yari avuye gusenga umudamu nawe avuye ku isoko kugura imbuto z’abana cyane ko bafitanye umwana wari ukiri ku ibere, umwe mu bana be bakuze wari aho yahise amutuma amazi k’umuhanda kugira ngo ataburizamo umugambi yari afite wo kwivugana Nyina.
Nyuma yibyo nibwo yasanze Umugore we mu cyumba akinga inzugi atangira kumutemagura mu isura ku maboko ndetse anamuteragura ibyuma ku matako ariko kubw’amahirwe ntiyahuhuka ahubwo mu gutaka kwe abakozi b’abaturanyi bumvise urusaku barahurura.
Uwo twaganiriye utashatse ko izina rye ritangazwa yatubwiye ko yaciye ku irembo yumva ari nk’umwana urira, agira amakenga arinjira yumva neza ijwi ko ari iry’umugore watabazaga agira ati: "Arantemye aranyishe, Mana wankijije satani, muntabare arantemye aranyishe, abana banjye we".
Yakomeje avuga ko yatabaje avuza induru mugenzi we w’umuturanyi nawe avuza indi n’uko abantu baza gutabara, uwatemwaga n’ubwo yari yabaye inkomere yagerageje guhubura irido yo mu cyumba ngo babone ibirimo kuba abandi nabo bamena ikirahuri bashingamo ibiti kugira ngo bamumukize baninjira mu nzu baramufata n’ubwo habayeho kurwana nawe bagakomereka.
Polisi yatabaye inkomere ijyanwa kwa muganga naho umubisha ashyirwa mu maboko ya Polisi, amakuru dukesha umuganga wadoze Charlotte avuga ko yababaye cyane ariko afite amahirwe yo kubaho dore ko ubwo yari ari mukinya.
Uyu mugabo n’umugore bari bafitanye ikibazo ku buryo buri wese yari afite icyumba cye.
Umuvugizi wa Polisi y’u y’Igihugu, Supt. Theos Badege yatangarije IGIHE ko aba bantu bari mu nzira y’ubutane ndetse anongeraho ko ibyabaye binamaze iminsi biba hirya no hino mu gihugu biterwa n’amakimbirane mu ngo kenshi na kenshi binagaragara ko habamo uruhare rw’ibiyobyabwenge.
Badege yatanze inama agira ati: "Abashakanye bamenye ko ibyo bibazo n’ubugome bidashirira hagati yabo ahubwo byanduza n’umuryango bityo babyirinde."


Ibitekerezo 0