Ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside bahawe inyigisho z'isanamitima, ubumwe n'ubudaheranwa zibafasha kwiyunga n’abo bahemukiye, zatanzwe n’itorero ADEPR rifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

ADEPR yatangaje ko yatangiye gahunda yo kwigisha abakoze Jenoside n’abo bahemukiye mu 2021, kugeza muri uyu mwaka ikaba imaze kwigisha abarenga 6000 kandi ko bihurije mu matsinda 36 yo kwiteza imbere, yizigamye arenga miliyoni 9 Frw.

Aya matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, imyuga, kandi ko abayagize bakora ibiganiro bihoraho bigamije gushyira imbaraga mu mibanire no mu busabane.

Hari itsinda rihinga inanasi mu Karere ka Rulindo. Kuri uyu wa 30 Ukwakira, ADEPR yarihaye inka eshanu mu rwego rwo gufasha abarigize gukomeza kwiyubaka.

Nkuyubwatsi Jean Marie Vianney yasabye imbabazi umuryango yiciye, avuga ko mbere umutima wamuryaga, ariko ko yabohotse nyuma yo kuvuga ukuri.

Uyu mugabo utuye i Rulindo yagize ati “Nararyamaga, aho ndyamye nkumva umutima urankomanga.”

Mulisa we yavuze ko nubwo yari afunguwe arangije igihano, yatashye afite ipfunwe n’ubwoba byinshi yatewe no kuba yarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ariko mu kugaruka, naje mfite ipfunwe n’ubwoba bwinshi. Ndabyibuka bamfunguye saa kumi n’imwe ariko nageze mu rugo saa mbiri kandi imodoka yangejeje i Shyorongi saa kumi n’ebyiri.”

Yasobanuye ko ageze muri Santere ya Shyorongi, yamanutse mu nzira igana iwabo afite ubwoba ko abaturage bashobora kumwica kubera ibyaha yakoze, ariko ko yagezeyo bamwakira neza.

Ati “Manuka mu mashyamba ntinya, nti ‘Nimanuka n’ubundi baranyica’. Ariko naraje, abantu rwose banyakira neza, baza no kunsura mu rugo, nanjye nkajya njya kubasura, nkumva ko narangije igihano, nta kindi cyaha mfite.”

Mulisa yasobanuye ko icyakurikiyeho ari uko yahawe inyigisho z’uburyo yakwiyunga n’abo yahemukiye kandi ko nyuma yo kwiga, umutima we wamutegetse gusaba imbabazi.

Ati “Naje guhura n’uyu muryango, uratwigisha, tumaze kwiga, njyewe umutima wanjye wambwiye uti ‘Jya gusaba imbabazi bariya bantu’.”

Mulisa yasabye imbabazi umuryango wa Nsabimana, avuga ko ubwo yari afite imyaka 20 yagiye mu gitero ku rugo rwabo, bakurayo murumuna wa Nsabimana, baramwica.

Uwarokotse Jenoside yavuze ko yari yarahungabanye cyane, yabona abafungiwe ibyaha bya Jenoside barangize ibihano akenda kwikubita hasi ariko ko ubu akomeye.

Ati “Hari ahantu nari ndi. Numvaga mfite ubwoba bwinshi, naraheranywe n’agahinda kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yansize iheruheru. Ubwo nibonye abavandimwe na Papa bose bapfuye, nsigarana n’umukecuru w’imyaka 85.”

Yakomeje ati “Icyo gihe rero rwari urugendo rurerure, nabonaga abantu nkenda kwikubita hasi, by’umwihariko abafunguwe ku bw’icyaha cya Jenoside.”

Abakoze Jenoside bitabiriye iyi gahunda basabye imbabazi bapfukamye, bagaragaza ko babohotse kandi ko biteguye kubana neza n’abo bahemukiye. Abarokotse babasubije ko bababariye, barahoberana.

Uwiciwe umubyeyi mu gihe cya Jenoside, utuye mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Shyorongi yagize ati “Ntabwo wanyicira umubyeyi ngo ndaguha imbabazi ariko kubera ko mwapfukamye, mugasaba imbabazi, turazibahaye.”

Perezida wa IBUKA muri Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yabashimiye kuba bahisemo kwiyunga, agaragaza ko Abanyarwanda bakwiye kuba mu gihugu kizira urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Murebwayire yavuze ko ariko muri iki gihe hari ababyeyi bakibiba mu bana babo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye ko abantu bakomeza kwigishwa, batozwe kubana neza.

Ati “Muri iyi minsi, turacyafite ababyeyi gito bakibiba mu bana babo urwango rurimo amacakubiri, rurimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ahacu rero kugira ngo dukomeze kwigisha abana bacu urukundo, tubatoze kubana neza ariko tubasobanurire n’amateka y’ukuri yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tujye duhera n’aho dutuye.”

Yavuze ko abana bagomba kubwizwa ukuri, bagasobanurirwa kugira ngo bashobore kunyomoza abashaka kugoreka amateka y’igihugu, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yavuze ko ku rwego rw’igihugu, abantu biyunze mu Ukwakira ari 632, asobanura ko muri uyu mwaka wose ari 982.

Ati “Ni ibikorwa twatangiye mu 2021. Uyu munsi turishimira ko umusaruro tumaze kubona muri ibyo biganiro, ubu dufite abantu barenga 6000 bamaze kuba uru rugendo kandi uyu munsi babanye neza, bari gutanga umusanzu mu iterambere no kubaka umuryango wabo.”

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko uyu mubare ukiri muto, asaba abashumba bo muri ADEPR kwifatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukomeza kwigisha abakoze Jenoside bafunguwe n’abarokotse kugira ngo barusheho kubana neza.

Mu Murenge wa Shyorongi habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa cyateguwe na ADEPR, kigamije kunga abakoze Jenoside n'abayirokotse
Uwarokotse Jenoside yasobanuye uburyo yahungabanaga bikomeye ubwo yabonaga uwakoze Jenoside wafunguwe
Mulisa Sylvain (wa kabiri uhereye iburyo) yavuze ko yatinye gutaha ku manywa kubera ubwoba n'ikimwaro yatewe n'ibyaha yakoze
Abarokotse Jenoside batuye i Rulindo bababariye ababahemukiye, bagaragaza ko biteguye kubana na bo neza
Nyuma yo gusaba imbabazi no kuzihabwa, bahoberanye nk'ikimenyetso cy'uko bashyize imbere ubumwe
Abakoze Jenoside bagaragaje ko bihaniye imbere y'abantu n'Imana, bazamura ibiganza
Hakurikiyeho kubasengera kugira ngo Imana ibakomereze mu rugendo rushya batangiye
Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko kuva mu 2021, ADEPR imaze guhuriza abarenga 6000 muri iyi gahunda