Mu kiganiro na IGIHE, Karekezi yavuze ko muri iryo joro basangiye icupa rimwe, rikabagwa nabi cyane.
Ati “Twanyoye icupa rimwe rya kanyaga twaguze 1.000 Frw, ringana nka Esperanza, ni ryo ryangize gutya. Si ubwa mbere twari tuyinyoye; nari maze nk’ukwezi ntazinywa.”
Mbere yo gutakaza ubushobozi bwo kubona, Karekezi avuga ko yari abayeho neza kuko yashoboraga gukora.
Ati “Mbere nakoraga telefone na radiyo. Mu kwezi ninjizaga 80.000 Frw, utabariyemo ayo kurya. Ku munsi hari n’igihe nakoreraga 10.000 Frw.”
Karekezi ashima Umukuru w’Igihugu wafashe iya mbere mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “Ndashimira cyane Perezida Paul Kagame ku bwo guca izi nzoga. Ni igikorwa cyiza cyane yakoze. Uwambwira ibyo kunywa ibisindisha, mba numva ari nko kunsonga bwa kabiri. Ni ikintu numva ko kitabaho; izo nzoga sinakongera kuzinywa.”



Ibitekerezo 0