Ubu bukwe bwabaye ikimenyabose, bunagarukwaho cyane nka kimwe mu bidasanzwe byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 2014. Mbere y'uko butaha, mu gihe cyo kubutaha na nyuma yabwo, abantu b'ingeri zinyuranye bavuze aya Ndongo.

Ni ubukwe bwitabiriwe n'imbaga y'abasaga ibihumbi bitanu

Mu gihe ubukwe busanzwe bwitabirwa n'ababutumiwemo cyangwa abandi bafitanye isano n'ubucuti n'abageni babukoze, siko byagenze kuri Kamagaju Jeannette na Habimana, kuko ubukwe bwabo bwitabiriwe nk'igikorwa kidasanzwe.

Utari yamenye ko ari ubukwe bwahabereye yashoboraga kwibwira ko hagiye kubera umupira w'amaguru w'amakipe akunzwe, cyangwa igitaramo gikomeye nka bimwe bya Primus Guma Guma.

Bamwe bati 'Ibi ni amahano, akazabikurikira kazateruzwa abiri'

Bamwe mu babwitabiriye barabwishimiye, abandi barabunenga, abiganjemo abakuze bavugaga ko ari ishyano riguye, ndetse bakongeraho ko uko bizamera kose bizasoza nabi. Umwe muri bo ni Mubiligi, uri mu kigero cy'imyaka 60, wagize ati: "Ibi ni amahano, akazabikurikira kazateruzwa abiri:"

Ese gutandukana kwabo no kwiyahura kwa Habimana bikamupfubana, byaba ari uguteruza amaboko abiri akavuye muri ayo mahano, umugani w'uyu musaza Mubiligi?

Abandi bati 'Uyu mukecuru ni inkunguzi, kuko uru ruhinja abeshyabeshya ntiruzi ibyo rurimo'

Hari abataraciriye akari urutega umukecuru Kamagaju, kuko nubwo we yiyumvaga nk'inkumi igikeneye kubyiruka no kubaho nk'abandi bose ( Niko yabyivugiraga mbere no mu gihe cy'ubukwe), bavugaga ko ashukisha imitungo uyu musore muto kugira ngo akore ibidakorwa, dore ko n'inzu bari guturamo ari iya Kamagaju bwite mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umugabo ariwe ushaka inzu.

Ariko na none bakongeraho ko ari ubukunguzi bwagombaga kugira ingaruka mu gihe kidashyize kera, aho umusore muto ashyingiranywa n'umugore umuruta mu myaka hafi inshuro eshatu, bamwe bakanamwita ko 'amubereye nyirakuru'.

Se wa Habimana (w'imyaka 51 y'amavuko) ni muto mu myaka kuri Kamagaju bisobanuye ko umukazana arusha imyaka sebukwe, ibi nabyo byafatwaga nk'amahano n'ubwo se wa Habimana yatangaje ku munsi w'ubukwe ko ibyo ntacyo bimutwaye atakwivanga mu rukundo rwabo.

Umukecuru Kamagaju wari umaze iminsi arushinganye na Habimana
Umukecuru Kamagaju wari umaze iminsi arushinganye na Habimana

"Kamagaju yagiraga ati " Twarakundanye bihagije, urukundo rwacu rusumba ibyo abandi bose bibwira cyangwa batuvugaho"

Mu gihe umusore Habimana atavugaga menshi ku rukundo rwabo, Kamagaju ntiyahwemaga kubwira buri wese ubimubajije n'itangazamakuru ridasigaye, ko bakundanye bihagije, kandi ko ibyo bagiye gukora babitekerejeho.

Ni kenshi mu byo yavugaga yongeragaho cyangwa akibutsa ko nubwo hazavugwa byinshi, 'urukundo rwabo ruri hejuru y'amagambo yose bavugwaho cyangwa ibitekerezo bitari byiza abantu babagiraho.'

Bidateye kabiri, intonganya zatangiye mu rugo

Mu gihe uru rugo rwatashywe n'ubwuzu bwinshi mu mataha y'ubukwe, aka kanyamuneza ntikarengeje amezi ane, kuko ari bwo abaturanyi basanze umusore atakivuga, atagiseka, ahora yigunze kandi akagira umunabi igihe cyose.

Bamwe mu baturanyi kandi bemeza ko Kamagaju yakoresheje amafaranga menshi ngo agere ku bukwe bw'igitangaza bitari mu karere gusa ahubwo no ku Isi muri rusange, bityo nyuma yabwo akaba yaragize ikibazo gikomeye cy'amikoro.

Nyuma y'amezi icyenda, urugo rwarasenyutse

Intonganya n'umwuka mubi wakomeje gututumba byatumye bagera aho barashwana burundu, Kamagaju na Habimana biyemeza gutandukana batihaye rubanda.

Ntibyanyuze mu mategeko ngo bagabane umutungo, na nyuma yaho bigora umusore kugaruka mu buzima busanzwe bw'urungano, kuko abo yishyikiragaho mbere y'ubukwe bari baramuhaye igisa n'akato.

Umusore yasanze icyamumara intimba ari ukwiyahura

Nyuma yo kurwana n'ibitekerezo bya wenyine, no gukomeza kwikorera umutwaro adafite uwamwakira, Habimana Jean Pierre Mohammed yafashe icyemezo cyo kwiyahura, kandi agishyira mu bikorwa ubwo yajyaga kwijugunya mu ruzi rwa Nyabarongo mu Bugesera [aho bamwe banemeza ko ruba rwamaze kuba Akagera], ariko abari bamuteye imboni babonye atangiye kurohama bamukuramo, bagira ngo yari agiye koga [kwidumbaguza] bisanzwe.

Agahinda kamujyanye muri Nyabarongo nayo iramwanga
Agahinda kamujyanye muri Nyabarongo nayo iramwanga

Polisi iremeza amakuru y'ibyabaye kuri uru rugo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru yo kugerageza kwiyahura kwa Mohammed Habimana Jean Pierre. Magingo aya, arwariye mu bitaro bya Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y' Iburasirazuba yatangarije IGIHE ko n'ubwo iperereza ritarakorwa mu buryo bwimbitse (Kuko Habimana nta byinshi aratangaza byaherwaho), amakuru Polisi yahawe n'abaturanyi ni uko Habimana atishimiye urugo rwe kuko ngo imitungo yakurikiye atayihabonye, akanahabwa akato muri bagenzi be, yatambuka bati 'Dore wa wundi', bikamutesha icyizere cy'ahazaza,

IP Kayigi yakomeje avuga ko iki gishobora kuba kimwe mu byamukomye mu nkokora agafata icyemezo cyo kwiyahura, ariko ko ibindi bizagenda bimenyekana buhoro buhoro, nibiba ngombwa iperereza rikazagera no kuri Kamagaju umugore wa Habimana.

IP Emmanuel Kayigi asobanura ko ubutane hagati y'aba bombi butemewe n'amategeko, kuko ngo butasabwe mu nzira zizwi, ahubwo mu mategeko ibyo bakoze bikitwa "Guta urugo".

[email protected]
Twitter: intwarane