{Ku myaka 73 y’amavuko ndetse n’indwara idakira ikaba imukomereye kuri ubu, Matayo Ngirumpatse wahoze ayobora ishyaka MRND ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, arasaba gufungurwa by’agateganyo.}
Mu gisubizo cye, Umushinjacyaha arasaba ko ubusabe bwa Ngirumpatse budahabwa agaciro na mba, akaba atanga impamvu y’uko kuba uyu yarakatiwe igifungo cya burundu, ashobora gutoroka mu gihe yaba ahawe amahirwe yo kwidegembya gato, bityo akaba yazategerezwa ngo aze kujurira ntaboneke.
Ngirumpatse uzwiho ubuhanga mu busizi ndetse akaba n’inararibonye muri muzika waminuje mu bijyanye n’amategeko, tariki 21 Ukuboza 2011 urukiko rwamuhamije kugira uruhare muri jenoside, aho yahamwe n'ibyaha byo gushishikariza abantu mu ruhame kwitabira Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Ngirumpatse yaburanishijwe hamwe n’uwahoze umuyobozi mukuru wungirije wa MNRD, Edouard Karemera, nawe wakatiwe igifungo cya burundu.
Nk’uko tubikesha Fondation Hirondelle, mu gihe agitegereje ko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu bujurire, Ngirumpatse wigeze kurwarira amezi agera ku munani mu bitaro bya Nairobi muri Kenya, arasaba kuba afunguwe agatuzwa mu nzu itekanye mu gihugu cya Tanzania, aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) rukorera, ari narwo rwamukatiye icyo gihano cy’igifungo.
Uburanira Ngirumpatse, Umufaransa Me Frédéric Weyl yatangaje ko umukuriya we bidashoboka ko yatoroka nk’uko byemezwa n’ubushinjacyaha. Yagize ati “Nta mpamvu yatuma hari uwumva ko umukambwe ugeramiwe n’uburwayi ashobora guhitamo gutoroka mu gihe ibi byamubuza amahirwe yo kwiregura agatsinda mu bujurire, nyuma yo kubona ko arenganyijwe bikomeye n’urugereko rwa mbere rw’urukiko.”
Weyl yemeza ko nta buryo na mba umukiriya we yazabasha kurenga imbibi za Tanzaniya kandi nta rupapuro na rumwe rw’inzira agira.
Ingingo ya 65 mu mategeko agenga imikorere ya TPIR iteganya ko uwamaze guhamwa n’ibyaha akanakatirwa ashobora guhabwa uburenganzira bwo gutegereza itangira ry’ubujurire yidegembya hanze mu buryo bw’agateganyo, gusa kugeza n’ubu nta cyemezo kirafatwa.
Uko ibihano byahawe uregwa birushaho gukomera, ni ko n’uwahamwe nabyo arushaho kugira umutima wo gucika nk’uko byemezwa na George Mugwanya ndetse na Take Sendze bo mu biro by’ubushinjacyaha, bityo bakaba basanga muri uru rubanza rwa Ngirumpatse, igihano yahawe cyo gunfungwa burundu gishobora gutuma ahitamo gucika.
Abakatiwe na TPIR bakomeza kuba mu mazu aba afite umutekano ukajijwe ku cyicaro gikuru cy’uru rukiko I Arusha muri Tanzaniya mu gihe baba bategereje kujyanwa mu bihugu biba byemeye kubakira ngo babifungirwemo.
Ngirumpatse wigeze kuba ambasaderi ndetse nyuma akaza no kuba minisitiri, yatawe muri yombi tariki 11 Kanama 1998, ajyanwa Arusha muri Tanzaniya ukwezi kumwe nyuma yaho.
Hejuru ku ifoto: {Matayo Ngirumpatse ubwo yari yitabye TPIR mu mwaka wa 2003 (Radio Canada)}




Ibitekerezo 0