Ibyaha Uwizeye akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano, zatumye ngo yishyurwa arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru IGIHE ifite agaragaza ko uyu rwiyemezamirimo yari yarahawe isoko ryo gusana umuhanda Muhanga-Karongi, ariko we ngo akaba yarishyuzaga ibikorwa atakoze, biciye mu guhimba inyandiko zivuga ko yakoze ibikorwa runaka kandi nta byo yakoze.

Ikindi akurikiranyweho ni uko ngo yahimbaga inyandiko zishyuza, yarangiza kwishyurwa akongeramo izindi bari baramwishyuriyeho mbere.

Amakuru avuga ko uyu rwiyemezamirimo yagendaga areba mu nyemezabwishyu yishyuje mbere, akongera akazihimba akazishyurizaho ku buryo ngo yari ageze ku nshuro ya gatandatu yishyuza.

Uwemeye yageze mu rukiko kuri uyu wa Gatanu aho akomeje kuburana ibijyanye n’ifungwa n’ifungurwa. Mu rubanza rwe ahakana ibyaha ashinjwa.

Uyu munsi nibwo byari biteganyijwe ko urukiko rusoma uwo mwanzuro ariko isomwa ryawo ryimuriwe tariki 30 Kamena saa Munani z’amanywa, kuko umwe mu bacamanza bagize Inteko Iburanisha ngo yahawe indi mirimo itunguranye.

Mu Ukuboza 2019 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko cyatangiye kuvugurura umuhanda Muhanga-Karongi.

Ni nyuma y’aho abakora ingendo ziva i Kigali zigana mu Burengerazuba bakoresheje umuhanda Kigali-Karongi-Rusizi, bari barakunze gusaba ko wakorwa kugira ngo ureke kubangamira ingendo.

RTDA iherutse gutangaza ko uwo muhanda wubatswe bwa mbere mu 2002, igice cya Rubengera-Rambura kigomba gutwara miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kurangwamo ibinogo byatumye hafatwa ingamba zo kuwusana
Umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kurangwamo ibinogo byatumye hafatwa ingamba zo kuwusana