{ Nyamirambo: Kuwa Gatatu taliki 6 Kamena nibwo urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe rya basuye impfubyi, abapfakazi n’incike batuye mu Murenge wa Nyamirambo Umudugudu wa Kiberinka maze babaha ihene 15 mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene. }
Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’iri shyirahamwe Ndacyayishimira Jean Bosco yadutangarije ko bo nk’urubyiruko biyumvamo inshingano yo kubaka ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda n’abarutuye, bityo ikaba imwe mu mpamvu yatumye basura abatuye uyu mudugudu w’impfubyi uherereye i Nyamirambo mu Kagari ka Kagarama maze barasabana ndetse babagenera n’inkunga y’amatungo magufi.
Mu ijambo Nzeyimana Léonce wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Umurenge yagize ati:” Iki ni igikorwa gikomeye cyo kwishimirwa naburi wese kuko ari ingirakamaro kubona urubyiruko mwicara ntimwihugireho mukibuka ko hari n’abandi bakeneye ubabahafi, ndetse mukabagenera inkunga yororoka nk’iyi njye kubwanjye ndanezerewe ndetse ndabashimiye n’ikindi gihe nikaribu Imana ibahe umugisha”.
Uyu muhango wasusurukijwe n’abahanzi Nyarwanda aribo Munyenshoza, Elione Victory, na Mihigo. United Street Promotion yiyemeje buri mwaka kugira ibikorwa ikora bifite inyungu rusanje nk’uko umwe mubagize iri shyirahamwe yabitangarije IGIHE.

United Street Promotion ni ishyirahamwe ry’abitwa aba DJ bashinzwe kwamamaza ibihangano by’abahanzi no kubirinda abatubuzi, kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango ijana bakorera mu gihugu hose ndetse bakaba ngo buri munsi barushaho kwiyongera kuko ngo kwishyirahamwe mu mwuga wabo bibafasha kugera kuntego zabo vuba.

Ibitekerezo 0