{U Rwanda rumaze kugaragaza mu rwego mpuzamahanga ko rumaze kwiyubaka mu nzego zose, ari na ko bimwe mu bihugu by’amahanga bidahwema kuza kurwigiraho.}

Ni muri urwo rwego Umushinjacyaha wungirije wo mu gihugu cy’u Buholandi amaze amezi agera kuri abiri mu Rwanda kugira ngo arwigireho bimwe mu byo rumaze kugeraho mu nzego cyane cyane z’umutekano ndetse no mu mibanire n’imikoranire ya Polisi y’Igihugu n’abaturage ari byo bizwi ku izina rya “Community Policing”.

Mu kiganiro na IGIHE, Parket yatangaje ko bahisemo kuza kwigira k’u Rwanda kubera ibigwi Polisi y’u Rwanda idahwema kugaragaza yaba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, aho iri gufatanya n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu kugarura amahoro muri Sudani, ikaba itaratanzwe no kugarura amahoro no kwita ku mbabare mu gihugu cya Haiti, ndetse ikaba idahwema kugaragaza cyane ubushake ndetse n’imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage ndetse n’abana bato babicishije mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bataretse na za kaminuza kugira ngo babashe kurushaho gukumira ibyaha kurusha kubirwanya byabaye.

Ibyo byose rero bikaba byaramuteye kuza kwigira k’u Rwanda imikorere ya Polisi muri rusange ndetse n'imikoranire ya Polisi y'Igihugu n'abaturage kugira ngo babikurikize muri Polisi y'Igihugu yo mu Buholandi kuko kugeza ubu Abaholandi nta Polisi y'Igihugu bagiraga.

Akaba yarashoje ikiganiro yongera gushimira imikorere ya Polisi y'u Rwanda, ashimira Abapolisi bamubaye hafi bamufasha kugera aho Polisi yakoreraga ibikorwa byayo kugira ngo abashe kugira ibyo ayigiraho kandi yatangaje ko ibyo yigiye kuri Polisi y'u Rwanda bizafasha cyane mu iterambere rya Polisi y'u Buholandi.