Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo abayobozi n’abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bahuraga ndetse bagasangira n’abakiliya mu Karere ka Rubavu no mu nkengero, bahamya ko uku guhura kubafasha gukemura byinshi bibangamira abakiliya mu rwego rw’imari.
Abakiliya b’iyi banki basanzwe bakora ubushabitsi bagaragaje ko amafaranga y’inguzanyo bagiye bahabwa na BPR Bank yabafashije gutangira imishinga migari y’ubwubatsi.
Umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi, Hakizimana Innocent, umucuruzi akaba n’umunyamuryango wa BPR Bank yagaragaje iyi banki yamuhaye inguzanyo abasha gutangira umushinga w’ubwubatsi.
Ati “Nafashe ideni rya BPR Bank kandi nishyura neza, niyo habayemo akabazo negera Umuyobozi w’ishami nkamusobanurira, kandi ibiganiro tugiranye bivamo igisubizo kizima, rero ubufatanye namwe n’intambwe dukomeza kwishimira.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mucuruzi arimo kuzamura igorofa rya Hoteli rigeretse inshuro enye, ryubatswe mu mujyi rwa gati hafi no kwa rujende ndetse ririmo gukorerwa imirimo ya nyuma.
Umuyobozi wa PSF mu ntara y’Iburengerazuba, Niyonsenga Mabete Dieudonne yavuze ko Banki ari inkingi mwikorezi ku bucuruzi.
Ati “Ntabwo wagera ku iterambere mu bucuruzi udakoranye neza na banki, kandi iyo uvuze Rubavu uba uvuze ahantu huzuye amahirwe menshi y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’ubuhinzi bugezweho, rero BPR Bank muyegere ibahe amafaranga mwagure ubucuruzi bwanyu.”
Mabete yanagaragaje ko kuba icyanya cy’inganda cya Rubavu cyaramaze kwemezwa, gukorana na BPR Bank ari amahirwe menshi ku bifuza gushora imari muby’inganda, kuko isoko ry’ibyo bazakora ryamaze kwaguka.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yabwiye abakiliya b’iyi banki bo muri Rubavu ko guhura na bo biri mu bintu bimunezeza.
Ati “Guhura namwe ni cyo kintu kinezeza, umwaka ushize sinabishije kwifatanya namwe ariko uwabanje twari kumwe, byinshi mwadutumye twarabatumikiye ku buryo agaciro k’inzu z’i Rubavu ku ngwate kavuye kuri 50% kagera kuri 70%.”
“Ubucuruzi bambukiranya umupaka iyo butagenda neza hari byinshi byangirika, turahari ngo tubumve, kuko tutabafite ntacyo twageraho. Muduhe akazi twikosore, mutugane tubahe inguzanyo mwagure ubucuruzi mukora, ndetse n’imishinga yo kuvugurura umujyi wa Rubavu turahari ngo tubashyigikire.”
Mutesi yanaboneyeho kwibutsa abakiliya babo ko bageze ku bushobozi bwo kuguriza umuntu umwe miliyari 52 Frw, ahamagarira abafite imishinga minini kubagana bakabafasha gukabya inzozi zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yashimye imikorere ya BPR Bank yatumye ikibazo cyari cyarazengereje abaturage ‘cyamunara’ kiba amateka.
Ati “Hari indwara yitwa Cyamunara, hari ni umuntu witwa Cyamunara muri uyu mujyi yari yarazengereje abaturage kuri ubu yabaye amateka nka kimwe mu byo twishimira BPR Bank itagishyiramo imbaraga, kuko uwo ihaye inguzanyo imukurikirana, ikamufasha mu mikoreshereze yayo bikamurinda ibihombo.”
“Dukeneye inyubako z’ubucuruzi nini aho abantu baza guhahira, n’isoko rikomeje kwaguka aho twifuza ko mu 2029 Rubavu igomba kuzaba ariwo mujyi wa kabiri kuri Kigali. Mukomeze mufatanye n’abakiliya banyu mubahe amafaranga bayazane muri gahunda z’iterambere no kwagura.”
BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko gahunda yayo yo kwegera no gusabana n’abakiliya bayo iyorohereza kumenya ibibazo bafite, bakabiganiraho ndetse bikabonerwa ibisubizo.









Ibitekerezo 0