Yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Itorero Africa New Life Ministries rimaze rikorera mu Rwanda.
Africa New Life Ministries ni Itorero ryashinzwe mu 2001 na Rev. Dr. Charles Buregeya Mugisha, nyuma yo kuva mu buhungiro muri Uganda. Ryatangiriye ibikorwa byaryo mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, mbere yo kwagurira ibikorwa mu Mujyi wa Kigali mu 2004.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iri torero ryavutse mu gihe u Rwanda rwari rukigerageza kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye rwari rwaranyuzemo, yasize ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda byarahungabanye.
Ati “Africa New Life Ministries ntiyavutse mu gihe cy’amahoro n’umudendezo ahubwo yavutse mu gihe igihugu cyari mu bihe bigoye nyuma y’uko u Rwanda rwari rwarasenyutse haba mu mibereho yarwo ndetse n’iy’Abanyarwanda muri rusange. Iri torero ryavutse ubwo twari tukigerageza kwiyubaka nk’igihugu.”
Yasobanuye ko muri icyo gihe, u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi byasabaga ibisubizo, birimo no kongera kubaka icyizere n’ubumwe hagati y’Abanyarwanda bari baranyuze mu buzima butandukanye.
Yagaragaje ko Africa New Life Ministries yahisemo kwibanda kuri bimwe mu bibazo byari bikomeye muri icyo gihe.
Ati “U Rwanda tuvuga ubu ni igihugu kigizwe n’umubare munini w’abantu babaye mu buhunzi, dufate umwanya dutekereze kuri ibyo n’icyo bivuze ku gihugu. Bivuze ko u Rwanda rw’icyo gihe rwari igihugu cy’abantu baciriwe ishyanga cyangwa nabo ubwabo bagahitamo guhunga ngo bakize ubuzima bwabo, bakemera kujya kwita abanyamahanga mu bihugu by’abandi.”
“Igihe cyarageze abo Banyarwanda barataha, bataha bavuga indimi zitandukanye bitewe n’ibihugu bahungiyemo […] ndetse basanga n’abatarigeze bahunga bafite ihungabana batewe n’ayo mateka. N’ubwo twari Abanyarwanda ariko hagati yacu twari nk’abanyamahanga.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Africa New Life Ministries ku ruhare yagize mu gufasha Abanyarwanda kongera kwiyumva nk’umuryango umwe, mu gihe igihugu cyari mu rugendo rwo kwiyubaka.
Yagaragaje ko iri torero ritagarukiye ku ivugabutumwa gusa, ahubwo ryagize uruhare mu gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye mu mibereho yabo, no guhumuriza abari barakomerekejwe n’amateka.
Ati “Igihe mwumvaga muri gutangiza itorero gusa mwasubije ikibazo twibazaga turi benshi, Iwacu ni he, mu rugo ni he? Mwabihaye igisubizo cyiza kandi gisobanutse ubwo mwiyemezaga ko itorero ariryo rizaba mu rugo ha benshi.”
Yakomeje agira ati “Igihe igihugu cyari gikeneye kwisubiza agaciro no gukemura urwo rusobe rw’ibibazo mwafashije benshi kongera kwiyumva nk’abantu batari impunzi ko ahubwo ari umuryango umwe mugari w’Imana. Mwabahaye ibitunga roho muhumuriza imitima yari ikomeretse ariko mubamenyera n’ibitunga umubiri”
“Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abana batari buzamenye papa cyangwa mama kuko bagizwe imfubyi n’amateka. Turabashimira ko mwaduhamirije ko ubutumwa bwiza si ububwiriza abantu ko hari ijuru gusa ahubwo ari ubwubaka umuryango w’Imana muri ubu buzima dufite ku Isi.”
Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Rev. Dr. Charles Buregeya Mugisha, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iri torero cyatangiye kumuzamo mu 1995, ubwo we n’umugore we, Florence Mugisha, basuraga u Rwanda.
Yasobanuye ko muri urwo ruzinduko babonye abana benshi bari bafite ibibazo bikomeye by’imibereho, bituma batekereza ku buryo babafasha.
Nk’abantu bari baranyuze mu buhunzi, bari basobanukiwe ingaruka zabwo ku mibereho y’abantu, bityo biyemeza gutangira ibikorwa byo gufasha abatishoboye, bahereye ku bana.
Rev. Dr. Mugisha yavuze ko mu gihe yari akiri mu masomo, yatangiye gutegura gahunda y’ivugabutumwa yari kuzafasha gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo.
Ati “Mu masomo yanjye, nibwo natangiye gutegura gahunda y’umurimo w’ivugabutumwa twifuzaga gutangiza. Igihe twahamaze cyaraduteguye kandi kiduhuza n’inshuti nyinshi, nk’uko mubibona, zaje kuba igice cy’ingenzi cy’inkuru ya Afurika New Life Ministries.”
Yasobanuye ko ubwo basubiraga mu Rwanda mu 2001, basanze ibibazo by’imibereho y’abaturage, by’umwihariko iby’abana, bikeneweho ubufasha bwihuse, bituma bafata icyemezo cyo gutangira ibikorwa batagitegereje.
Ati “Ubwo twasubiraga mu Rwanda mu mpeshyi yo mu 2001 kugira ngo tuhasure, ibyo twabonye ko bikenewe byatumye tubona ko tutagishobora gukomeza gutegereza, nibwo twahisemo gutangiza amafaranga twari twarabitse yo kubaka inzu yacu. Muri Nzeri 2001, African Youth yatangiye.”
Abana basaga ibihumbi 21 bafashijwe kwiga
Mu myaka 25 ishize, Africa New Life Ministries yagiye yagura ibikorwa byayo, by’umwihariko mu burezi, ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kugeza ubu, iri torero rifite amashami 12 hirya no hino mu gihugu, rikaba rimaze gufasha abana barenga 21.900 kubona uburezi.
Rimaze kandi gufasha abagore 1.914 kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho yabo.
Mu gufasha abana kubona indyo yuzuye no gukomeza kwiga neza, Africa New Life Ministries imaze gutanga amafunguro arenga miliyoni 5,7 mu bigo by’amashuri.
Mu bijyanye n’ubuzima, abantu barenga ibihumbi 500 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi mu ivuriro ry’iri torero rizwi nka Dream Medical Center.
Ibi bikorwa biri mu byo Africa New Life Ministries yishimira kuba yaragezeho mu myaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, aho yagiye ihuza ivugabutumwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.


















Ibitekerezo 0