{Bamwe mu bashoferi bakorera muri gare ya Remera mu karere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ubuto bw’umuryango usohoka muri iyi gare kuko iyo ari mu masaha ya nimugoroba kuyisohokamo biba ari ingorabahizi.}

Muvara Ephroni, umushoferi ukorera muri iyi gare avuga ko ubuto bw’umuryango usohokerwamo bubangamira akazi kabo ka buri munsi cyane cyane mu gihe cy’umugoraba iyo imodoka zishaka gusohoka ari nyinshi.

Muvara ukora ku murongo wa Kabeza avuga ko nimugoraba usanga imodoka zirimo kubyiganira n'abantu mu muryango ku buryo hafi ya buri munsi habera impanuka zoroheje.

Agira ati:”Kwinjira muri iyi gare nimugoroba ni ukubura uko umuntu agira kuko uyinjiramo kuyisohokamo bikaba ikibazo”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko mu masaha ya nimogoroba usanga abagenzi bacicikana ari benshi, bityo imodoka zikuzurira rimwe gusohoka bikaza kuba ikibazo kubera ubuto bw’umuryango.

Ati:”Biba ari akavuyo gakabije, kuko usanga imodoka zibyigana, abantu ari benshi rimwe na rimwe ugasanga imodoka zirahakobokera kubera gukubanaho bashaka gusohoka”.

Undi mushoferi utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara ariko akavuga ko akora ku murongo wa Kacyiru- Nyabugogo nawe avuga ko uyu muryango ubabangamiye ngo kuko hari ubwo bapakira bamara kuzuza bakabura uko basohoka.

Uyu mugabo avuga ko mu masaha y’umugoroba usanga ibintu byahinduye isura kuko hari ubwo abashoferi batongana kubera ubwumvikane buke habuze utanga inzira.

Agira ati:”Mu by’ukuri uyu muryango utuma dupfa ubusa; iyo umugoroba ugeze usanga dutangiye gupfa ubusa kubera ko buri wese aba ashaka gusohoka mbere y'undi akabura uko abikora”.

Akomeza asaba leta n’inzego zishinzwe ubwikorezi rusange gukora uko bashoboye bakareba uko bakongera umuryango wa gare ya Remera ndetse akavuga ko bibaye byiza bakora n’irembo ry’abanyamaguru kugira ngo ntibazongere gucicikana n’imodoka.

Iki kibazo cy’umuryango muto wa gare ya Remera ntikibangamiye abashoferi gusa, ahubwo n’abagenzi bategera muri iyi gare barakinubira bavuga ko gituma batinda kugera mu ngo zabo.

Bamwe muri bo bavuga ko gutegera muri iyi gare mu masaha y’umugoroba ari ikibazo ngo kuko umuntu yinjira mu modoka akamara iminota 30 cyangwa 45 atarasohoka.

Bagira bati:”Tumara amasaha menshi dutegereje imodoka twanayibona tukifuza kuyisohokamo kubera kuyimaramo igihe kinini ubushyuhe n’imyuka itandukanye byabaye byinshi”.

Bakomeza bavuga ko ibi binatuma batinda kugera iwabo kandi baba bavuye mu kazi bananiwe bakeneye kuruhura imibiri yabo.

Ntamahungiro Egide, umuyobozi ushinzwe umutekano muri gare ya Remera nawe yemeza ko amarembo asohoka ari mato bityo bikaba bibangamira abayikoreramo. Ariko nanone atunga agatoki abashoferi bo muri iyi gare kuba ba nyirabayazana b’iki kibazo ngo kuko abenshi binjira muri gare bagasiga abagenzi ntibajye ku murongo ngo bapakire ahubwo bakagenda basakuma abantu impande n’impande bigatuma babangamira abari ku murongo baba bapakiye bujuje bashaka gusohoka.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikindi kibazo gituma imodoka zibyiganira mu muryango ari uko iyi gare iri imbere y’umuhanda uhuriramo imodoka nyinshi rimwe na rimwe kubisikana no guhana akanya bikaba ikibazo.

Ati:” Hari ubwinshi bw’imodoka ziba zishaka gusohoka muri gare, hari iziba zirimo kumanuka ziva Remera na Kimironko, hari iziba zasohotse muri gare zirimo gupakirira abantu mu nzira zigafunga inzira, hari n’igihe ‘Feux rouges’ ziba zahagaritse imodoka; ibi byose biri mu bituma imodoka zibyiganira muri uyu muryango”.

Icyakora ariko uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi burimo kwiga kuri iki kibazo ku buryo mu gihe gito uyu muryango uzaba waguwe ndetse bakanashyiraho akaryango gato kazajya kanyurwamo n’abanyamaguru.

Gare ya Remera ikoreramo imodoka zikora hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nko mu Mujyi rwagati, Nyabugogo, Kabuga, Ndera, Kabeza, Kacyiru ndetse no mu Ntara y’Uburasirazuba.