{Bamwe mu bantu bakunda kugana insengero bavuga ko bahura n’ikibazo cyo kwibwa bimwe mu bintu baba bajyanye mo birimo amafaranga na telefone.}
Akimana Vestine usengera muri rimwe mu matorero y’ububyutse avuga ko ikibazo cy’ubujura bwo mu nsengero kimaze kuba ingorabahizi ngo kuko usanga abantu benshi bajya gusenga bagataha bibwe.
Akimana avuga ko ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2012 yagiye gusenga afite agasakoshi gato batwara mu ntoki karimo amafaranga, telefone, ikaramu n’utundi tuntu duke duke maze akaza gushiduka telefone bayimwibye kandi atigeze asohoka mu rusengero.
Agira ati:”Abajura basigaye barakabije, baza no kwiba mu nzu y’Imana.”
Avuga ko kumwiba telefoni yari amaranye igihe gito bitamubabaje na gato ngo kuko buriya Imana hari ibindi bintu byinshi Imana imutegenyiriza mu minsi iri imbere.
Agira ati:”Ubundi twari tumenyereye ko batwiba paraborize(pare brise) z’imodoka, ntitwari tuzi ko basigaye banjira imbere mu nsengero.”
Nyiransabimana Jeannette avuga ko ubujura bwo mu nsengero no muri za kiliziya bukomeje kwiyongera ngo kuko nawe mu kwakira umwaka ushize 2011 bamwibiye telefone mu kiliziya cya ‘Saint Michelle’ aho yari yagiye mu misa y’igifaransa.
Nyiransabimana, umubyeyi w’umwana umwe avuga ko yageze mu kiliziya maze telefone agahita ayizimya akayishyira mu isakoshi uwo bicaranye amureba, maze yava guhazwa agasanga telefone ntikiri mu isakoshi yari yasize aho yari yicaye.
Agira ati: ”Abantu benshi basigaye bajya mu nsengero bajyanwe no kwiba, kandi bose baba barimbye ntushobora kumenya umujura n’utari we”.
Uyu mugore avuga ko hari abantu benshi bajya mu rusengero batajyanywe no gusenga hari ibindi bibajyanye birimo ubujuru n’ubundi buguzi bwa nabi.
Agira ati:”Iyo igihe cyo guhimbaza Imana kigeze, guhazwa no gusenga abantu bahumirije abazanywe n’ibindi baba babonye akanya ko gushyira mu bikorwa ibyabazanye.”
Nyiransabimana avuga ko kuri ubu asigaye asenga afashe mu ntoki isakoshi, yanajya gutura cyangwa guhazwa akayijyana.
Agira ati:”Maze kubona ko abantu batagenzwa na kamwe kandi ukaba utashobora ku batandukanya, ubu nsigaye nsenga isakoshi yanjye nyicigatiye kugeza ntashye.”
Akomeza agira inama abagana insengero kujya baba maso ntibagire umuntu n’umwe bizera bakanzwe n’isura cyangwa imyambarire. Anavuga ko bibaye byiza abayobozi ba matorero bajya babyibutsa abayoboke babo.
Bamwe mu bayobozi b’amatorero afite abayoboke benshi mu Rwanda twagerageje guhamagara ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo banze gufa amatelefoni, abandi bavugaga ko bari mu nama.

Ibitekerezo 0