Umunyamakuru wa IGIHE yasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi y’agateganyo iri mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, aganira n’impunzi zigaragaza ko zahunze kubere umutekano muke.

Ubuhamya bw’umwe mu mpunzi zishinja Imbonerakure

ʺNitwa Innocent Barutwanayo ndi umwe mu mpunzi zahungiye mu Rwanda, twaje tuva i Burundi duhunga ibibazo by’intambara birimo kwaduka mu Burundi biterwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure ziva mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Muri izo Mbonerakure ziganjemo ahanini abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe bavuye mu ishyamba, nanjye nkaba narimo mvuye mu ishyaka rya FNL, ariko bitewe n’ukuntu tuba tubayeho banatuzi kandi bazi n’amashyaka twavuyemo atavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, bashaka ko dushyigikira ishyaka CNDD-FDD .

Kuri zo zifuza ko nta rindi shyaka washyigikira atari ishyaka ryabo. Ubwo rero turebye ukuntu bagenda bafata abenegihugu, natwe abasubijwe mu buzima busanzwe tudahuje ishyaka, bagashaka ngo tujye mu ishyaka ryabo tubahe ingufu, dukore ibyo bashaka tubashe kubuza umutekano benewacu bo mu Burundi, nkumva ko nanjye bitankundira ari na cyo cyatumye nisanga mu buhungiro mvuye i Bujumbura.

Ninjiye mu gisirikare mu mwaka wa 2000 nsezererwa nk’abandi mu mwaka 2008, aho nakoreraga i Burundi. Aba CNDD bitwa Imbonerakure baje bansanga aho nkorera saa yine z’ijoro kuwa gatanu w’icyumweru gishize bati ‘tugende ku kazi’ mbabaza akazi banjyanyeho kandi aho ndi n’ubundi ndi mu kazi, ngo tugende duhere kuri wowe nta mpamvu yo kwanga ibyo tukubwira.

Kuko mba nsanzwe nzi ko ari Imbonerakure, iyo utemeye ibyo zikubwiye zirakwica.

Narebye kuguma aho, mfata icyemezo cyo guhunga ngeze mu Ntara y’iwacu i Muyinga nsanga ababyeyi banjye, abana n’umugore bose barahunze, nti uko biri kose bahunze Imbonerakure kandi nta kuntu baba bataragiye mu Rwanda, kuko nta handi bajya.

Naje gukurikira inzira yo mu Rwanda, ni ko kurgeramo baranyakira.

Ntabwo nahise nihisha, nihutiye kuvuga uwo ndi we, icyo nkora n’aho mvuye banyereka aho abandi bari, bati rebamo abo mu miryango yawe nubabura utegereze urebe ko umuryango wawe uzahagera kuko ushobora kuba uri inyuma mu bagiye kuza.

Nashatse umuryango wanjye narawubuze, sinzi niba ukiriho. Imbonerakure zirimo kwica benewacu kuko zifite ubwo bubasha bakura ku ishyaka riri ku butegetsi.

[…] Imbonerakure zigendana intwaro zose zirimo imbunda zirasa n’amagerenade, ikindi baranakoresha iterabwoba rikomeye bigatuma turushaho guhunga kuko dushobora kwicwa nkuko hari abagenda bicwa.ʺ

Impunzi z'Abarundi zicumbikiwe i Bugesera
Impunzi z'Abarundi zicumbikiwe i Bugesera

[email protected]

Twitter: @KAYITAREJean