{Umujyanama wihariye w’Amerika ku kibazo cya Darfur ari mu ruzinduko mu Rwanda aho agomba kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ku kibazo cyo kugarura amahoro muri iyo ntara yo muri Sudani y'Amajyaruguru.}
Kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi Dane Smith yabonanye na minisitiri w’ingabo James Kabarebe ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo ku Kimiruhura. Mu biganiro bagiranye bavuze ku ntambwe imaze guterwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Darfur (UNMID) ariko by’umwihariko bavuze ko kubera ubufatanye n’u Rwanda umutekano ugenda ugaruka muri Darfur.
Ambasaderi Smith yavuze ko ashimira u Rwanda ku bufatanye bwarwo muri UNAMID, yongera ashimira kandi ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur ku murimo ukomeye zakoze wo kugarura amahoro muri iyo ntara.
Mu mwaka ushize wa 2011 nibwo Smith yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bibazo binyuranye, harimo gushaka icyakorwa kugira ngo amakimbirane ari muri Sudani abonerwe igisubizo.

Uru ruzinduko rwe rugamije kunoza umubano n’u Rwanda nk’igihugu kiri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.




Ibitekerezo 0