{Raporo nshya y’umuryango Amnesty International ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ifunga rinyuranyije n’amategeko ndetse no kwifashisha uburyo bw’iyicarubozo mu kubaza abakekwaho ibyaha. Mu itangazo rigufi guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, yasobanuye ko ibirebana n’ifunga mu buryo butemewe n’amategeko hari aho byabayeho, ariko ko byakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.}

Muri iyo raporo nshya y’uyu muryango yiswe “Rwanda : dans le plus grand secret. Détention illégale et torture aux mains du service de renseignement militaire”, mu Kinyarwanda bishatse gusobanura “Rwanda: mu buryo bw’ibanga rikomeye, ifunga rinyuranyije n’amategeko n’iyicarubozo rikorwa n’inzego z’ubutasi za gisirikare’”, uyu muryango ushyira mu majwi urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare G2.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara IGIHE ifitiye kopi, Leta y’u Rwanda isobanura ko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka yari yatangarije Amnesty International ko koko hari harabayeho ifunga rinyuranyije n’amategeko, ndetse hagaragazwa n’uburyo ibyo bibazo byarimo bikurikiranwa n’inzego z’ubutabera aho bigaragariye.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko ibyo bikorwa by’ifunga rinyuranyije n’amategeko byakozwe na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano bari barengereye, ndetse ngo bahise bakurikiranwa n’ubutabera barahanwa.

Iryo tangazo rigira riti “Mu Rwanda hari amategeko, amabwiriza n’imikorere byashyizweho bigenga imikorere y’inzego z’ubutasi ku birebana no gukurikirana buri kintu gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Hari kandi n’ibiteganywa n’ubutabera. Aya mategeko n’amabwiriza asa n’akoreshwa mu bihugu byinshi byo ku isi, ndetse ayo mategeko n’amabwiriza ntakaze nk’ayo mu bihugu bitari bicye”.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Iyo hari amakuru yizewe atanzwe ku ikoreshwa ry’iyicarubozo cyangwa kwica amategeko kundi uko ari ko kose ku bacyekwaho ibikorwa by’iterabwoba, hakorwa iperereza binyujijwe mu nzego zibishinzwe kandi bigakemurwa mu buryo bufatika.”