U Rwanda rubaye igihugu cya gatandatu kigiye kwakira iyi nama ihuriza hamwe abahanzi n’abandi bose bagira uruhare mu iterambere ryabwo, ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama itegurwa n’umuryango Music in Africa, iteganyijwe muri Kigali Convention Centre kuva tariki 14 kugeza 16 Ugushyingo 2024. Yitezweho kwitabirwa n’abarenga 1500.

Uyu muryango uvuga ko, iyi nama izifashisha abahanzi barenga 80, gutaramira abarenga 1500 bazaturuka mu bihugu bisaga 50 byo kuri uyu mugabane.

Uretse ibiganiro bigaruka ku iterambere ry’ubuhanzi muri Afurika, iyi nama izakorerwamo imurikagurisha, ibitaramo n’amahugurwa atandukanye.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu mu Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, rugiye kwakira iyi nama nyuma ya Tanzania na Kenya. Yanabereye kandi muri Senegal, Ghana na Afurika y’Epfo.

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku iterambere ry'ubuhanzi muri Afurika, Acces 2024
Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku iterambere ry'ubuhanzi muri Afurika, Acces 2024
Music in Africa itegura iyi nama, irahamagarira abahanzi bazitabira gutangira kwiyandikisha
Music in Africa itegura iyi nama, irahamagarira abahanzi bazitabira gutangira kwiyandikisha