{Gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo ibihingwa byihagije mu ntungamubiri bikwirakwire mu batuye Isi ni imwe mu ntego nyamukuru z’inama mpuzamahanga igiye guteranira i Kigali mu mpera za Werurwe.}
Abarenga 300 barimo abahagarariye abahinzi, abagira uruhare mu ishyirwaho rya politiki irebana n’ubuhinzi, inzobere n’abahanga mu mirire, nibo bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi baje kwitabira inama izatangira ku itariki 31 Werurwe kugera ku ya 3 Mata.
Asobanurira abanyamakuru intego y’iyi nama, Tony Nsanganira, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yagize ati:
“Inama igamije guhuriza abantu hamwe kugira ngo baganire ku kwagura no kongera uburyo bw’imirire kugira ngo abantu bashobore kubona amafunguro afite intungamubiri.”
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iri kwitegura kwakira iyi nama ku bufatanye n’umushinga Harvest Plus ukwirakwiza ibihingwa bifite intungamubiri na vitamine mu bihugu birenga 40 ku Isi.
Howarth Bouis, Umukuru wa Harvest Plus yagize ati “Twahisemo gukorera mu Rwanda kubera ko twumvise ko hano hagiye habaho ibintu bishimishije mu kugera ku musaruro urimo uw’ibishyimbo byihagije ku butare.”
“Abantu benshi barafungura, ariko ntibabona amafunguro arimo intungamubiri zikenewe. Niyo mpamvu rero dukwiye kubibakangurira kugira ngo ibihingwa birimo intungamubiri bigere hose.”
Mu gukwirakwiza ibihingwa bifite intungamubiri na vitamine byinshi, mu Rwanda ho hibanzwe ku bishyimbo dore ko ruri mu bihugu bibirya cyane ku Isi. Kuva mu mwaka wa 2010 ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) na Harvest Plus mu Rwanda hagejejwe ubwoko 8 bw’ibishyimbo bifite intungamubiri z’ubutare kandi ibyo bishyimbo bimaze kugera ku Banyarwanda barenga ibihumbi 700.
Dr Jean Jacques Muhinda Mbonigaba, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi – RAB, avuga ko basanze abana bo mu ngo zirya ibyo bishyimbo baba batandukanye mu ishuri n’abatabirya.
Muri iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kabiri bazaganira ku cyakorwa kugira ngo iyo mirire irimo intungamubiri ikwirakwire hirya no hino ku Isi.
Nsanganira avuga ko kandi usibye kuba abahinzi bazaba bahagarariwe n’Abanyarwanda muri rusange bazayungukiramo, ngo ni n’uburyo bwiza ku Rwanda bwo kwerekana ibindi bikorwa byarwo.
Yagize ati “Twishimira ko baza muri iyi nama kuko baboneraho kubona ibindi bintu byiza u Rwanda rufite birimo ibijyanye n’ubukerarugendo. Twizera ko tuzagera ku nyungu zitari nke.”
Usibye kuba mu Rwanda hari kwibandwa ku bishyimbo, barateganya no kongera ibindi bihingwa birimo, ibigori, umuceri n’ibindi.


Ibitekerezo 0