Uyu mushinga wa ‘Giseke Irrigation Project’ ufite agaciro ka miliyoni 47 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 69 Frw) watangijwe ku wa 23 Nzeri 2026 hashyirwa ibuye ry’ifatizo aho wagenewe.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta, Ambasade y’u Bushinwa, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’ibanze, abahinzi ndetse n’abazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’u Bushinwa ishinzwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga. Ibikorwaremezo byawo bizubakwa n’ikigo China Geo-Engineering Corporation.

Uzaba ugizwe n’ikigega kizajya kibika metero kibe miliyoni 6,5 z’amazi, uburyo bugezweho bwo gukwirakwiza amazi mu mirima ndetse n’imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 48,8.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abahinzi kuhira hegitari zirenga 2.600 z’ubutaka, ubafashe kuva ku kwishingikiriza ku mvura gusa, bakaba bahinga n’iyo izuba ryaba ari ryinshi.

Umusaruro w’ubuhinzi witezweho kwiyongera

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye, yavuze ko uyu mushinga ari indi ntambwe mu rugendo rwo kubaka ubuhinzi bugezweho, butanga umusaruro kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati "Uyu munsi ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda bukaba ubuhinzi bugezweho, butanga umusaruro, bushobora guhangana n’ibibazo kandi bugamije ubucuruzi.”

Yavuze ko kubona amazi ahagije yo kuhira imyaka bizagabanya kwishingikiriza ku mvura, kuko imihindagurikire y’ikirere ikomeje gutuma imvura iba nke.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko uyu mushinga uzafasha abahinzi kongera umusaruro, amafaranga binjiza yiyongere, kandi umusaruro wabo ugire agaciro kisumbuyeho.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, imvura idahagije n’icy’ibura ry’ibiribwa.

Ati "Ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibikorwaremezo byiza by’ubuhinzi ni inkingi ikomeye mu kugabanya ubukene, kwihaza mu biribwa no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye mu byaro."

Yavuze ko uyu mushinga ari umusaruro w’ubufatanye bufatika hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, kandi ko ujyanye n’ingamba z’u Rwanda zo guteza imbere ubuhinzi.

Uretse ibikorwa byo kuhira, uyu mushinga uzajyana no kuvugurura imihanda yo mu cyaro, gutanga amahugurwa ya tekiniki no gusangira ubumenyi. Ibyo byitezweho koroshya gutwara umusaruro uva mu gice kizajya cyuhirwa.

U Rwanda n'u Bushinwa byashyize ibuye ry'ifatizo ahagenewe umushinga 'Giseke Irrigation Project'
U Rwanda n'u Bushinwa byashyize ibuye ry'ifatizo ahagenewe umushinga 'Giseke Irrigation Project'
Umuhango wo gutangiza uyu mushinga witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuhango wo gutangiza uyu mushinga witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe yo gukora ubuhinzi bugezweho
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe yo gukora ubuhinzi bugezweho
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kugira ibikorwaremezo byo kuhira ari intambwe yo kwikura mu bukene
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kugira ibikorwaremezo byo kuhira ari intambwe yo kwikura mu bukene