{Abanyamategeko bo mu gihugu cya Turukiya bize Amategeko Nshinga y’ibindi bihugu mu bijyanye n’uburinganire, baje gusanga u Rwanda n’Afurika y’epfo ari ibihugu by’icyitegererezo.}

Nk’uko bitangazwa n’urubuga todayszaman.com, aba banyamategeko basanga abagore bahagarariwe ku buryo bushimishije mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, ikindi bashimye ni uko Itegeko Nshinga ryatowe mu mwaka wa 2003 rirwanya cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bakomeje gutanga umusanzu ugaragara mu nzego zifata ibyemezo nubwo igice kinini cyabo bagikora imirimo iciriritse mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi nyigo y’aba banyamategeko kandi yerekana ko u Rwanda ari intangarugero mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga amategeko kuko barenga 50 ku ijana mu gihe Itegeko Nshinga risaba byibura abagera kuri 30 ku ijana haba muri uru rwego cyangwa izindi nzego zose za Leta.

Igihugu cy’Afurika y’epfo gifite abaturage bagera kuri miliyoni 50.5, gifite abagore bagera kuri 30 ku ijana mu Nteko Ishinga amategeko, ibi bikaba bigishyira ku mwanya wa munani ku rwego rw’isi mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina.

Si u Rwanda na Afurika y’epfo gusa kuko n’ibihugu nka Denmark, Finland, Iceland, Norway na Sweden bikataje mu guca ubusumbane bw’ibitsina.

Muri iki gihugu cya Turukiya, abagore bafite ibyicaro 15 ku ijana gusa mu Nteko Ishinga amategeko y’iki gihugu. Mu mwaka wa 2007, Minisitiri w’intebe Recep Tayyip Erdogan yateye utwatsi icyifuzo cyo kwigana inzira u Rwanda rwanyuze mu guteza imbere politiki biciye mu burunganire yari agejejweho n’itsinda rigizwe n’abagore baharanira uburinganire.