Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro mu bikorwa byabereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma ku wa 20 Ukwakira 2026, no mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo ku wa 21 Ukwakira 2026.

Ibyo bikorwa byitabiriwe n'abayobozi b'uturere, abaturage, abagenerwabikorwa b'uyu mushinga n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umushinga RUMBUKA uzamara imyaka itatu, kuva muri Nyakanga 2026 kugeza muri Kamena 2029, ukazagirira akamaro abaturage 12.000 bo mu mirenge ya Gasange na Murambi mu Karere ka Gatsibo, ndetse n'iya Kibungo na Rukira mu Karere ka Ngoma.

Binyuze muri uyu mushinga, Ripple Effect Rwanda izakorana n'abahinzi-borozi bato mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije kandi busubiza ubutaka uburumbuke, kunoza imicungire y'amazi, gusana urusobe rw'ibinyabuzima no korohereza abahinzi kugera ku masoko.

Uyu mushinga uzibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto, ibigori ndetse n'ubworozi bw'ingurube, hagamijwe kongera umusaruro, gufasha abaturage kugira ibikorwa bitandukanye bibinjiriza amafaranga no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bushingiye ku isoko.

Umuyobozi wa Ripple Effect Rwanda, Angelique Barongo, yavuze ko ubufatanye n'umuryango HEINEKEN Africa Foundation na BRALIRWA buzagira uruhare rukomeye mu gufasha imiryango itunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi kugira imibereho myiza n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'ubukungu n'imihindagurikire y'ibihe.

Ati  "Umushinga RUMBUKA ntiwari gushoboka hatabayeho ubufatanye n'inkunga bya HEINEKEN Africa Foundation na BRALIRWA. Binyuze muri ubu bufatanye, turashaka gufasha imiryango y'abahinzi kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo, kuzamura umusaruro no kugira ubukungu buhamye."

Yakomeje agira ati "Intego yacu ni ugufasha abahinzi kurenga urwego rwo guhinga gusa ibibatunga mu ngo zabo, bakagera ku rwego rwo kugira umusaruro w'inyongera bashobora kugurisha, bakongera amafaranga binjiza kandi bakubakira imiryango yabo ejo hazaza heza."

Umuyobozi Mukuru wa HEINEKEN Africa Foundation, Edwin Moerkerk, yavuze yavuze ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo by’ingutu binyuze mu bufatanye n’abaturage no gushaka ibisubizo bishya kandi birambye.

Ati "Umushinga RUMBUKA ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa HEINEKEN Africa Foundation rwo guteza imbere iterambere rirambye binyuze mu buhinzi busubiza ubutaka uburumbuke. Twiyemeje gukorana n'abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dufashe abahinzi gutera imbere no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo."

"Twemera ko gushora imari mu buhinzi bwa Afurika ari ugushora imari mu hazaza h'Isi."

Mu myaka 10 ishize, HEINEKEN Africa Foundation, ibinyujije muri BRALIRWA, yateye inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda, cyane cyane iyibanda ku buzima bw'ababyeyi, amazi meza, isuku n'isukura. Iyo mishinga yashowemo arenga miliyoni imwe y'amayero.

Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc, Ethel Emma-Uche, yashimangiye ko iki kigo kizakomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ubukungu n'ibidukikije binyuze mu bufatanye n'izindi nzego.

Ati "Nk’ikigo gitewe ishema no kuba mu muryango wa HEINEKEN, indangagaciro yacu yo kwita ku bantu no ku mubumbe w'Isi idushishikariza kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage aho dukorera."

Yakomeje agira ati "Dufite icyizere ko umushinga RUMBUKA uzateza imbere imibereho y'abaturage, unafungurire abagore n'urubyiruko amahirwe menshi yo kungukira mu iterambere ry'ubukungu."

Mu bikorwa byo gutangiza umushinga ku mugaragaro, ba Visi Meya bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Turere twa Ngoma na Gatsibo, Hon. Mapambano Nyiridandi Cyriaque na Hon. Sekanyange Jean Leonard, bashimye Umushinga RUMBUKA, bagaragaza icyizere cy’uko uzatanga umusaruro mwiza hashingiwe ku bunararibonye bwa Ripple Effect Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga nk’iyi muri utu turere. Muri yo harimo umushinga ‘Inka Nziza Zikamwa’ mu Karere ka Ngoma n’umushinga ‘Ongera Amata’ mu Karere ka Gatsibo, yagize uruhare rugaragara mu mibereho y’abaturage. 

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abaturage gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo bahurira na byo mu buhinzi n'ubworozi, bagire uruhare mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere rirambye.

Abagore n'urubyiruko bazitabwaho by'umwihariko, bahabwe amahugurwa, boroherezwe kubona ibikoresho bibafasha kongera umusaruro, serivisi z'imari n'amahirwe yo kwihangira imirimo.

Bazanashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu ifatwa ry'ibyemezo mu miryango yabo no mu bikorwa biteza imbere aho batuye.

Ripple Effect ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ukorera mu bihugu bya Afurika, ugamije kurwanya inzara n'ubukene no gufasha abaturage guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

Kuva mu 1988, uyu muryango umaze gufasha abantu barenga miliyoni enye. Kuri ubu ukorera mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, u Burundi na Zambia.

Ku rundi ruhande, HEINEKEN Africa Foundation ni umuryango udaharanira inyungu ufasha abahinzi bato guteza imbere ubutaka bwabo, kongera umusaruro no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Kuva mu 2007, uyu muryango umaze gushora arenga miliyoni 20 z'amayero mu mishinga irenga 150 hirya no hino muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Uyu muryango unashyigikira imishinga nk'iyi mu bihugu birimo Côte d'Ivoire, Nigeria, Ethiopia, Kenya, u Burundi, Namibia na Mozambique.