Ni impinduka zituruka ku ishoramari rya miliyari nyinshi ryakozwe muri iki kirombe, ryatumye umusaruro wikuba hafi gatatu, umutekano w’abacukuzi urushaho kwitabwaho n’amafaranga binjiza yikuba inshuro eshanu.

Ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru. Gicukurwamo amabuye ya wolframite atunganywamo icyuma cyitwa tungsten.

Ni kimwe mu byuma bikomoka ku mabuye y’agaciro azwi nka 3Ts, ari byo tin (étain), tantalum (tantale) na tungsten (tungstène).

Tungsten ni icyuma gikomeye cyane kandi cyihanganira ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru. Ibyo bituma cyifashishwa mu gukora ibikoresho bikata ibyuma, imashini zikoreshwa mu bucukuzi no mu bwubatsi.

Ikoreshwa kandi mu nganda zikora indege, intwaro zigezweho n’ibindi bikoresho bisaba ikoranabuhanga rihambaye.

Amateka agaragaza ko ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro yo muri Nyakabingo bwatangiye mu mpera z’imyaka ya 1930, mu gihe ubucukuzi nyir’izina bwatangiye nyuma gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Mu mpera z’imyaka ya 1960, hatangiye gucukurwa hifashishijwe imiringoti yinjira kure mu nda y’isi. Ubucukuzi bwaje guhagarara mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikirombe cyongeye gufungurwa mu 1995, nyuma gihabwa sosiyete yitwaga Euro Trade International mu 2007.

Ishoramari rya miliyari 36 Frw ryahinduye isura y’ikirombe

Muri Gicurasi 2022, Nyakabingo yabaye kimwe mu birombe bitatu bicungwa na Trinity Metals, sosiyete yashinzwe nyuma y’uko izacungaga ibirombe bya Nyakabingo, Rutongo na Musha zihurijwe hamwe.

Muri uwo mwaka, Trinity Metals yashoye mu kirombe cya Nyakabingo asaga miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, ahwanye n’arenga miliyari 36 Frw.

Umuyobozi w’ikirombe cya Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, avuga ko mbere y’iryo shoramari, ubucukuzi bwakorwaga ahanini mu buryo bwa gakondo, bigatuma umusaruro uba muke.

Ati “Mbere ya 2022, ikirombe cyabonaga umusaruro utarenze toni 35, ariko ubu ducukura toni zirenga ijana ku kwezi.”

Trinity Metals ifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro ku buso bwa hegitari 1.600 muri Nyakabingo, aho kugeza ubu ikoresha abakozi barenga 1.800.

Imashini zasimbuye imbaraga z’amaboko

Uwiringiyimana avuga ko igice cy’amafaranga yashowe muri iki kirombe cyakoreshejwe mu kugura imashini zigezweho, zagabanyije imirimo yakorwaga n’amaboko, zinatuma mu gihe gito haboneka umusaruro munini.

Ati “Mbere wasangaga hari imashini imwe kuri buri muringoti, ariko ubu hari izigera kuri esheshatu kuri buri mungoti.”

Mu mashini zifashishwa muri iki kirombe harimo izizwi nka Bobcat, izitwara amabuye mu magare agendera ku byuma zizwi nka locomotives, iziyora itaka n’izitwara ibyacukuwe zikabigeza ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro.

Uwiringiyimana avuga ko kugura zimwe muri izi mashini no kuzigeza mu Rwanda bishobora gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 150 Frw kuri imwe.

Imirimo yo gutwara izi mashini, bamwe bashobora kwibwira ko yagenewe abagabo, ikorwa n’abagore na bo.

Umwe muri bo ni Abijuru Betty, wize gukoresha amoko ane y’imashini zifashishwa mu bucukuzi.

Avuga ko imwe muri izo mashini ishobora gukora mu isaha imwe akazi kasabaga imbaraga z’abantu benshi.

Ati “Naje muri aka kazi ntazi gukoresha imashini n’imwe, ariko nyuma barampuguye ku buryo ubu nzi gukoresha imashini enye.”

Ubuyobozi bw’ikirombe cya Nyakabingo buvuga ko bufatanya n’ibigo byo muri Afurika y’Epfo mu guhugura abakozi b’Abanyarwanda, kugira ngo bagire ubumenyi bukenewe mu bucukuzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umutekano w’umucukuzi ushyirwa imbere

Uretse kongera umusaruro, ubuyobozi bw’ikirombe cya Nyakabingo buvuga ko ishoramari ryakozwe ryagize uruhare mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abacukuzi.

Mukashyaka Lucie, ushinzwe umutekano w’abakozi muri iki kirombe, avuga ko imwe mu ntego bihaye ari ukwirinda impanuka zishobora gukomeretsa cyangwa guhitana abacukuzi.

Asobanura ko gukoresha imashini byagabanyije ibyago byo kuba abacukuzi bahura n’impanuka, ugereranyije n’igihe ubucukuzi bwakorwaga mu buryo bwa gakondo.

Mbere y’uko ubucukuzi butangira ahantu runaka, hakorwa isuzuma ry’imiterere y’ubutaka kugira ngo harebwe niba nta cyashyira ubuzima bw’abacukuzi mu kaga.

Mukashyaka avuga ko n’iyo umukozi agize ikibazo, yitabwaho, bitandukanye n’uko byagendaga kera.

Ati “Ikindi kandi, umukozi wacu agize ikibazo tumwitaho cyane. Mbere wasangaga abantu bacukura; iyo habaga impanuka umwe agapfa, wasangaga bamureka bagakomeza gucukura.”

Mutemberezi Jean, watangiye umwuga w’ubucukuzi mu 2006, ni umwe mu biboneye impinduka zabaye muri uyu mwuga.

Avuga ko mbere imirimo y’ubucukuzi yari ivunanye, abacukuzi badafite ibikoresho bihagije bibarinda indwara n’impanuka.

Ati “Mbere twarwaraga indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, kandi ayo twahembwaga ntiyari no kutuvuza.”

Amafaranga umucukuzi yinjiza yikubye gatanu

Impinduka zabaye mu kirombe cya Nyakabingo ntizagarukiye ku kongera umusaruro no kubungabunga umutekano w’abacukuzi, ahubwo zanageze ku mibereho yabo.

Ubuyobozi bw’ikirombe buvuga ko abacukuzi bahabwa umushahara wa buri kwezi, agahimbazamusyi bakagira n’ubwishingizi bw’impanuka.

Bugaragaza ko amafaranga abacukuzi binjiza yiyongereye cyane ugereranyije n’ayo babonaga mbere y’uko hakorwa ishoramari ryo kuvugurura ikirombe.

Buti “Amafaranga umucukuzi yinjiza ubu yikubye inshuro eshanu ayo yabonaga mbere.”

Kuva mu nda y’isi i Nyakabingo kugera mu nganda zo muri Amerika

Amabuye y’agaciro acukurwa mu misozi ya Rulindo akomeje kugira umwanya mu ruhererekane rw’ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’inganda zo mu bihugu byateye imbere.

Muri Nzeri 2025, Trinity Metals yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’amabuye ya wolfram yatunganyijwe mu buryo bw’ibanze (tungsten concentrate), aturutse muri Nyakabingo, cyageze ku ruganda rwa Global Tungsten & Powders, ruherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika.

Trinity Metals iherutse kandi gutangaza ko ifite gahunda yo kujya ku isoko ry’imigabane rya New York, binyuze mu kugurisha imigabane yayo ku mugaragaro ku nshuro ya mbere (IPO).

Ni gahunda igamije gukusanya hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari ya Amerika, azifashishwa mu kwagura ibikorwa by’ubucukuzi no kubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro.

Ibi bikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bifite umwanya ukomeye mu musaruro w’amabuye y’agaciro akenerwa n’inganda zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’Isi (USGS), igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwari ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu musaruro wa tungsten, rwihariye hafi 1,5% by’umusaruro w’Isi.

Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu ku Isi mu musaruro wa tantalum.

Imibare y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), igaragaza ko mu 2024 amabuye y’agaciro yinjirije igihugu miliyari 1,75 z’amadolari ya Amerika.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza ayo mafaranga kuri miliyari 2,17 z’amadolari mu 2029.

Ikirombe cya Nyakabingo, giherereye mu Karere ka Rulindo, ni icya mbere muri Afurika mu musaruro wa tungsten.