Icyo gihano yagihawe ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, mbere yari yagisabiwe n’ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bikomeye birimo icyo kwica nk’ikibasiye inyokomuntu, icyo gutegura jenoside, icyo gufata no gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa.

Urukiko rukaba rwahaye agaciro ubusabe bw’ubushinjcayaha butegeka ko akurikiranwa afunze.

Seyoboka wahoze mu ngabo za Ex-FAR, afite ipeti rya Sous-lieutenant yitabye urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo ku wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2016 ahakana ibyaha ashinjwa kuko ngo nubwo ashinjwa kubikorera i Kigali, ku matariki avugwa yari i Butare aho yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agaheraho asaba kurekurwa kuko ngo atacika ubutabera.

Icyo gihe Umushinjacyaha Kayiranga Kayihura yasabiye Seyoboka woherejwe mu minsi ishize avuye muri Canada gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikomeza iperereza ku byaha ashinjwa, mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

Imbere y’urukiko Kayiranga yavuze ko Seyoboka ibyo byaha yabikoreye mu Mujyi wa Kigali aho yari atuye ndetse anakora mu gihe cya jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.

Mu ntangiriro ubushinjacyaha bwari bwasabye ko igihano cy’imyaka 19 Seyoboka yakatiwe adahari n’urukiko Gacaca giteshwa agaciro kuko ngo kuva yari umusirikare yari kuburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha za gisirikare.