{Ibi byazabwe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge itandukanye, ubwo basurwaga n’abayobozi ba gisivili na gisirikare, mu rwego rwo kubasobanurira akamaro k’umutekano ndetse no kubasaba gukomeza kuwubungabunga cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012.}
Zimwe muri izi nama zabereye kuri site eshatu, arizo Muganza, Rwimbogo na Kamembe, zihuje abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda mu gice gishinzwe Inkeragutabara, abayobozi b’imidugudu yose, Inkeragutabara, Local defense, abashinzwe Community Policing, abayobozi b’utugari ndetse n’ab’imurenge.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Wungirije ishinzwe Inkeragutabara mu gisirikare cy’u Rwanda Maj. Gen. Ngendahimana Jerôme, yasabye abaturage kwirinda no gukumira ibishobora guhungabanya umutekano birimo; abacengezi, abajura, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi.
Ngendahimana yasabye kandi abaturage kuba maso, gutangira amakuru ku gihe ndetse bakagenzura cyane abinjira n’abasohoka, hifashishijwe amarondo.
Ku buryo bw’umwihariko, abaturiye imipaka y’u Rwanda, RD Congo n’u Burundi, basabwe gufasha inzego zishinzwe umutekano kugenzura urujya n’uruza rw’abava muri ibyo bihugu, cyangwa abajyayo kuko bashobora kuboneka mo abahungabanya umutekano, akaba yaranasabye abari mu Mutwe w’Inkeragutabara kurushaho gufatanya n’abaturage cyane cyane ko izi nkeragutabara zifite inararibonye mu gucunga umutekano.
Abaturage basabwe kwirinda poropagande z’umwanzi, ababibamo kuko aba agamije kubangisha ubuyobozi buriho, ndetse asaba abayobozi b’imirenge n’utugari ko bagomba kureba ahari integenke bakahavugurura, cyane cyane mu gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, asobanura ko izi ngamba zo gukaza umutekano mu Karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu, ari ukugira ngo, abaturage barusheho gukora imirimo yabo mu mudendezo biryo barusheho no kwiteza imbere.


Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi




Ibitekerezo 0