{Ikibazo cy’igenda rya hato na hato ry’umuriro, kiri mu byo abafatabuguzi ba EWSA mu Karere ka Rusizi bakigaragarije intumwa ya EWSA mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe EWSA yakanguriraga abakiriya bayo kujya begera amashami ya Ewsa abari hafi kugira ngo baganire ku bibazo bahura na byo bishingiye kuri serivisi bahabwa na yo kandi icyo banenga bakakigaragaza.}
Ibiganiro byahatangiwe byahaye umwanya abaturage uburyo bwo kubaza ibibazo bikomoka kuri serivisi zitangwa n’icyo kigo, ibyinshi muri byo bikaba byaribanze ku birebana n’amashanyarazi akunze kugenda buri kanya n’amazi akunze kubura cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Buri kibazo cyabajijwe cyahitaga gitangirwa igisubizo, naho ibigomba gukemurwa bigashyikirizwa ubishinzwe akerekwa abaturage kugira ngo azabafashe kubikemura byihuse.
Mubera Birori Prosper, umuyobozi wa serivisi y’ imibanire rusange n’itumanaho muri EWSA ku rwego rw’igihugu, asoza iyi gahunda yatangaje ko asanze ibibazo abafatabuguzi ba EWSA bafite i Rusizi bidakanganye, ariko avuga ko bakwiye kujya begera abayobozi babari hafi igihe bahura n’ikibazo icyo ari cyo cyose badasobanukiwe kugira ngo babasobanurire.
Ku kibazo cyabaye cyo gukata abaturage amafaranga y’ifatabuguzi rya Cash power icyarimwe yavuze ko gishingiye ku ikoranabuhanga ariko kitazongera. Yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kigiye gukemuka burundu mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.
Iyi gahunda y’imurikabikorwa ishingiye ku iteganyabikorwa ryayo ryo gukwirakwiza hirya no hino mu turere tw’u Rwanda amazi n’ashanyarazi cyane cyane ku batuye aho bita mu nsisiro no mu midugudu.




Ibitekerezo 0