Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telefoni.
Yagize ati “Ni byo batawe muri yombi mu ma saa yine mu rwego rw’iperereza. Bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabagari mu Karere ka Ruhango. Turacyakora iperereza nirirangira ni bwo twakwemeza iby’ubwo burangare.”
Yakomeje avuga ko aba baganga bafashwe nyuma y’uko polisi ishyikirijwe ikibazo n’uwo mubyeyi wapfushije umwana mu ijoro ryakeye ubwo yabyariraga mu bitaro bya Gitwe.
Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’abaganga barangarana abarwayi cyangwa kwitwara nabi mu kazi.
Mu mpera z’ukwezi gushize umubyeyi yabyariye ku bitaro bya Ruli abeshywa ko yabyaye umwana upfuye maze bamuha ikarito irimo igipupe n’amabuye bamubwira ko ari umurambo w’umwana we.
Icyakora ukekwaho gukora icyo gikorwa yatawe muri yombi kuri ubu ari gukurikiranwa kugira ngo nibimuhama azabihanirwe n’amategeko.


Ibitekerezo 0