{ Rubavu – Polisi ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu n’abaturage, kuri uyu wa Mbere yafashe ibizingo 4842 by’urumogi byasizwe n’umuntu utaramenyekana, ibikorwa byo kumushakisha bikaba bikomeje mu gihe byo biri kuri station ya Polisi ya Gisenyi. }

Amakuru dukesha hagendewe ku mibare igaragazwa na Polisi, Uturere twa Rubavu na Kirehe twakomeje kugaragaramo ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge no kubyinjiza mu gihugu hagendewe dore ko hakunze gufatirwa benshi mu babicuruza, Polisi ikaba ishimira ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kubihashya.

Umuvugizi wa Polisi, Superintendent Theos Badege yagaragaje akamaro ku gufatanya mu kurwanya ibyaha. Yasabye abaturage akomeje kuba maso bakamenyesha inzego zibishinzwe aho babonye ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha.