Aba bayobozi bombi bafunzwe bakekwaho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa, Bahame na Kayitesi bashinjwe ko batse umugore witwa Adrienne Mukamitali ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abashe guhabwa ikibanza cyo kubakamo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Uwari wahawe ikibanza yaje guhagarikwa n’abashinzwe ibidukikije bavuga ko hatujuje ibisabwa, Akarere ka Rubavu kagasabwa kumushakira ahandi.
Mukamitali yavuze ko yaje guhura na Noteri w’Akarere, Judith Kayitesi, amubwira ko kugira ngo ahabwe ikibanza ari uko yabanza gutanga miliyoni 10.
Uwasabwe ruswa ahamya ko yaje kwinginga uwayimusabaga akagabanya bakumvikana gutanga miliyoni enye.
Ku rundi ruhande, Kayitesi wayakiriye avuga ko yari yayatumwe na Bahame Hassan wari Umuyobozi w’akarere.
Abashinjwa basaba kuzaburana bari hanze, ariko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa kuwa Kane tariki ya 02 Werurwe 2015.


Ibitekerezo 0