Izi mpunzi zibarirwa mu bihumbi 11 ziyandikishije zigaragaza ko zishaka gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Zasabye gutaha nyuma y’imyigaragambyo zakoze muri Gashyantare.

Mu mpera za Nyakanga 2018, iyari Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yatangarije IGIHE ko impunzi z’Abanye-Congo zasabye gutaha zigomba gutegereza ibizava mu nama iteganyijwe i Genève mu Ukwakira 2018, yagombaga guhuza u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR).

Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Rwahama Jean Claude, yasobanuriye IGIHE ko iyi nama itabaye nyuma y’ubusabe bwa RDC.

Yagize ati “Yarasubitswe bisabwe na Leta ya Congo, murabizi ko barimo bitegura amatora, wenda nyuma y’amatora bashobora kuzongera bagasubukura kuko nibo bari bayitumije; nk’uko twari twabivuze twagombaga guhurira i Genève ariko ku munota wa nyuma birahinduka.”

Amatora yo gushaka uzasimbura Perezida Kabila ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Ugushingo.

Intandaro yo gushaka kuva mu Rwanda

Muri Gashyantare impunzi z’Abanye-Congo ziba i Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambirije ku biro bya UNHCR, zihakambika iminsi itatu, zivuga ko zirambiwe inzara igiye kuzicira mu nkambi, zisaba ko zisubizwa mu gihugu cyazo cyangwa zigashakirwa ikindi.

Yaba leta cyanga UNHCR yazihamagariye kugira ituze no kubahiriza amategeko y’igihugu kizicumbikiye ariko birananirana kugeza aho zihanganye n’iz’umutekano.

Impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 ku butaka bw’u Rwanda zishaka gutaha ku bushake, zanditswe na UNHCR ariko hafi ya zose (99%) n’izo mu nkambi ya Kiziba nk’uko inzego zibishinzwe zibitangaza.

Impunzi z'i Kiziba ubwo zigaragambyaga
Impunzi z'i Kiziba ubwo zigaragambyaga

[email protected]