Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Rubavu, ihuza abayobozi n’abahoze ari abayobozi.
Ati “Mu myaka ibiri ishize twagendaga i Musanze, abaturage bamwe bakatubwira ngo ntibashobora kurara irondo, kuko batinya ko abana babo bazamenya ko ari bo bababuza gutaha. Abandi bakabuzwa kurirara. Aha ntabwo twakwibagirwa ko ziriya ari imbaraga zikifuza kugaruka gusenya u Rwanda, kubera ko bagicengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Mukantaganzwa yibukije abitabiriye iri huriro ko ushaka gukira indwara ayirata, abasaba kwakira amateka uko yabaye kuko nta wakwirinda icyo atazi. Yabasabye kandi kugira imyumvire iboneye kugira ngo barusheho kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa.
Mukantaganzwa yagaragaje ko utu turere tugorwa no kuba twarakomokagamo abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Col. Theoneste Bagosora, Col. Baransaritse, Leon Mugesera, Bikindi Simon na Hassan Ngeze. Yavuze ko ibi, hamwe no kuba abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) barahungiye mu gihugu gituranyi, bisaba ko abantu bicara bakaganira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Umurinzi w’Igihango wanashinze umuryango Inyenyeri Itazima, Mudenge Boniface, yabwiye IGIHE ko hari benshi mu bakiri mu mashyamba ya Congo bifuza gutaha mu Rwanda, ariko amakuru mabi bahabwa agatuma badatahuka mu mahoro.
Ati “Hari abatuye mu Rwanda no mu mashyamba ya Congo mu ntekerezo, ugasanga batifuza guha amakuru meza abavandimwe babo ngo batahuke kubw’ingungu zabo bwite kuko hari abo usanga barigaruriye imitungo yabo.”
Ibarura ry’Ibipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge rigaragaza ko ku rwego rw’igihugu, igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyavuye kuri 82% mu 2010 kigera kuri 95,3% mu 2025.
Mu turere twitabiriye iri huriro, Rubavu ni yo iri imbere, ikaba iya munani ku rwego rw’igihugu, mu gihe Ngororero iza inyuma y’utundi, ku mwanya wa 25.
Ku rwego rw’igihugu, Akarere ka Rusizi ni ko kaza ku mwanya wa nyuma, n’amanota 92,3%, mu gihe Kayonza iza ku mwanya wa mbere, n’amanota 98%.





Ibitekerezo 0