Ishyirwaho rya Mouamba rije nyuma y’ukwezi kumwe Sassou Nguesso atorewe manda y’imyaka itanu yo kuyobora Congo.

Mouamba yahoze mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Pan-African Union for Social Democracy (UPADS), aza kuryirukanwamo kubera ko atitabiriye inama yabanjirije referendumu yari igamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Nguesso yemererwe kuyobora manda ya Gatatu.

Mu by’ibanze bimutegereje hari guashyiraho Guverinoma izahangana n’ibibazo bitandukanye birimo icy’ubukungu,iterambere ry’abaturage, by’umwihariko guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bwibasiye urubyiruko.

Perezida Denis Sassou Nguesso
Perezida Denis Sassou Nguesso