{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Mata 2012, Perezida Kagame yayoboye urugendo rwo kwibuka ndetse atangiza n’ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.}

Uru rugendo rwateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rwitwa Peace and Love Proclaimers “PLP” rwiyemeje gutsura no kwamamaza Amahoro n’Urukundo ku Isi hose.

Iri tsinda ryashinze imizi mu mwaka 2009, rivukira mu bigo by’amashuri yisumbuye yo muri Kigali arimo: Green Hills, APE Rugunga, LDK n’ibindi, bityo rigenda ryaguka kuburyo ubu hakubiyemo n’ibigo byo mu mahanga yakure.

Igikorwa cya Walk to Remember ni igikorwa ngaruka mwaka, kuri iyi nshuro ya 18 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni kunshuro ya kane ururugendo rukozwe, kuko urugendo nk’uru rwa mbere rwakozwe mu mwaka wa 2009, aho rwakozwe n’abanyeshuri gusa bari bagize “PLP” ariko nyuma yaho iki gikorwa cyagiye cyaguka, ndetse gishyigikirwa cyane n’inzego zose za Leta aho kunshuro ya kabiri mu 2010 Perezida Paul Kagame ariwe wayoboye urwo rugendo, ndetse rukorwa no mu bihugu by’abaturanyi by’Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo uru rugendo rwakorwaga kunshuro yarwo ya kane arinabwo hibukwa kunshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame niwe wongeye kuyobora uru rugendo aho yarikumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais.

Ku isaha ya saa cyenda n’igice nibwo abitabiriye uru rugendo bahuriye imbere y’Inteko Ishingamategeko bagenda n’amaguru kugera kuri Stade Amahoro I Remera.

Uru rugendo rumaze gusozwa habaye igikorwa cyo gutangiza ijoro ryo kwibuka nacyo cyayobowe na Perezida Kagame ari kumwe n’umugorewe Jeanette Kagame.

Habayeho kwibuka abantu miliyoni 1 bazize Jenoside, ubwo hasomwaga amazina 100 ya bamwe mu bazize jenoside, ndetse buri wese yari afite buji yaka igaragaza urumuri rw’ikizere mu Banyarwanda.

uru rugendo rwitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ndetse banafashe umwanya wo gutanga ubutumwa bwabo kubatuye Isi, aho intero yabo yari ugushishikariza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside ntibaheranwe n’agahinda.

Uru rugendo rwo kwibuka kandi si mu Rwanda rubaye gusa kuko ruzanakomeza mu bindi bihugu by’amahanga nk’u Bugande, Kenya, Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo n’agandi mu bindi bihugu hahuriye Abanyarwanda.

Amwe mu mafoto:

Foto:Urugwiro V.