{Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr Patrick Herminie, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’ibirwa bya Seychelles, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2014, baganira ku buryo habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye cyane cyane ubukerarugendo.}

Perezida Kagame aramukanya na Dr Patrick Herminie ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles
Perezida Kagame aramukanya na Dr Patrick Herminie ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles

Dr Herminie, yavuze ko yishimiye cyane uruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda, ndetse avuga ko yiteze ubufatanye burushijeho mu nzego zitandukanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, nkuko yanabiganiriye na Perezida Kagame, aho ngo hazibandwa ku buhinzi n’ubukerarugendo.

Ati “Dufite imitungo kamere myinshi myiza. Rero tugomba gukora ku buryo twabibyaza umusaruro.”

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 20 mu kuba intumwa ya rubanda mu gihugu cye, kizwiho kuba gifite ubukerarugendo bwakataje muri Afurika, avuga ko yabwiwe ko urugendo rw’indege hagati ya Kigali na Victoria, umurwa mukuru wa Seychelles, ari amasaha atatu, bityo ngo bizoroha cyane gushyiraho umurongo uhuza ibi bihugu byombi, aho hazifashishwa RwandAir ndetse ngo bibaye na ngombwa hagakoreshwa indege za Air Seychelles.

Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, wari uherekeje mugenzi we wa Seychelles, yavuze ko mu byo baganiriyeho byinshi bijyanye n’umubano mwiza w’ibihugu byombi, bibanze cyane ku buryo bafatanya ubukerarugendo bw’ibihugu byombi, bukaba ipaki imwe.

Yagize ati “Seychelles ifite urwego rw’ubukerarugendo ruteye imbere, ku buryo tugiranye ubufatanye abaza kubasura bareba ubwiza bw’ibirwa byabo, babohereza no mu Rwanda bakaza kureba ingagi n’ibindi byiza dufite, bikazamura ubukerarugendo bwacu, ku buryo twakorana ubukerarugendo bwacu bukaba ipaki imwe.”

Dr Ntawukuriryayo yavuze ko hari ibintu byinshi u Rwanda rwabasha kohereza muri kiriya gihugu kuko ngo nk’uburyo u Rwanda rwezamo inanasi n’ibitoki by’imineke, kandi muri Seychelles naho bakaba baba babikeneye ngo ni isoko ryiza cyane.

Kugeza ubu Dr Patrick Hernie, ni umwe mu bayobozi bakuru b’ibi birwa bya Seychelles biherereye mu Nyanja y’Abahinde, ubashije kugenderera u Rwanda harebwa ku buryo habaho ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Yabwiye itangazamakuru ko hateganywa gusinywa amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubukungu n'iterambere.

Seychelles ni igihugu kigizwe n'ibirwa 155, giherereye mu nyanja y'Abahinde, ruguru y'ikirwa cya Madagascar, ndetse igaturana n'ibindi birwa bigize icyitwa Mauritius (ibirwa bya Maurice) Seychelles ituwe n'abaturage bo mu moko atandukanye ava imihanda yose ku isi harimo abanyafurika, abanyaburayi n'abanyaziya, bagiye bose bahaza nk'abimukira kuva mu kinyejana cya 16.

Patrick Matthew Antonio Herminie mu ngoro ya Perezidansi y'u Rwanda (Urugwiro)
Patrick Matthew Antonio Herminie mu ngoro ya Perezidansi y'u Rwanda (Urugwiro)

Foto: Urugwiro